Abahinzi batandukanye muri iyi minsi, bahuriza ku kuba ibiciro by’inyongeramusaruro byarazamutse ariko bakagaruka cyane ku ifumbire y’imvaruganda.

Uku guhenda kw’inyongeramusaruro abahinzi bavuga ko bidindiza ibikorwa byabo by’ubuhinzi ndetse bikaba byanabateza ibihombo, igihe baba bashoye menshi mu kugura ifumbire, n’igihe cyo kweza umusaruro ntuboneke neza.

Uwitwa Ndushabandi Jean Marie Vianney, ukorera ubuhinzi mu gishanga cya Kavura giherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi, Akagari ka Karitutu, avuga ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo nk’abahinzi, ari ukuba ibiciro by’ifumbire mvaruganda bihanitse, ibituma umuhinzi wese atoroherwa no kuyibona ndetse akanasaba ko bishobotse ibiciro by’ayo byagabanuka bityo umuhinzi akongera kugira icyo yabona ku musaruro we.

Yagize ati “Imbogamizi ihari, ni ifumbire y’imvaruganda iba iri kugiciro gihenze kitorohera buri muhinzi wese. Nk’uriya mwaka ushize (2021), UREA twayiguraga kuri 500, none ubu turimo turayigura kuri 850 ku kiro, urumva yuko igiciro kiri hafi kwikuba. NPK ni 1000 twarayiguraga 700 ku kiro, ubwo nabyo urumva ko ari imbogamizi, ku nyongera musaruro. Ubwo rero icyaba cyiza n’uko wenda ibiciro by’inyogera musaruro byakongera wenda bikaba byajya hasi, umuhinzi akaba yakongera akagira icyo yabona mubyo akora. ”

Mufatankoni Chantal, nawe ni umuhinzi wo mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi, akaba ahiga ibitunguru, yemeza ko kuba ifumbire mvaruganda ihenze, bituma batinda kuyibona bikabakereza mu bikorwa byabo by’ubuhinzi ndetse ko ubu banayibuze.

Ati “Ifumbire y’imvaruganda ubu twarayibuze, niyo guteza no kubagaza ubu butunguru, ni ibintu bitugora kuyibona, tukaba twajya i Rwamagana tukayibura. N’ubu impamvu tutarabagara bwa kabiri, twabuze ifumbire. Kuko ifumbire irahenze.”

Abahinzi bavuga ko batinze kubagara ibitunguru kubera ko babuze ifumbire yo kubibagaza.

Perezida wa Koperative Isuka Irakiza, nayo ikorera ubuhinzi bw’ibigori mu gishanga cya Kavura, inafite intego y’uko ibigori bigomba kuba byinshi kandi bikagira ubwiza, Ndaruhutse Edouard , nawe yunga murya bagenzi be. Avuga ko kuba ibiciro by’ifumbire byariyongereye bituma n’ibiciro by’ibiribwa byiyongera ndetse bigatuma umuhinzi ahinga bigoranye.

Ati “Ubu ngubu urabona turimo turegereza mu gihembwe cy’ihinga, ariko muri uko guhinga dufite uburyo ki turimo kujya kugura ifumbire y’imboga, mu rwego rwo gufasha imboga kugirango zikure neza, ugasanga mu mvaruganda byarazamutse cyane, yaba DAPE, UREA na NPK zose zarazamutse, nta fumbire n’imwe ikiri hasi.”

Ndaruhutse yongeyeho ko “Kuba ikiro cy’ifumbire cyarazamutse, wa musaruro utazamutse urumva ko umuhinzi ntacyo azabasha kugura ya fumbire. kuko abahinzi bahinga bibagoye kubera ifumbire.”

Amabwiriza ya minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yasohotse tariki ya 1 Mutarama 2022, yerekeranye n’itangwa ry’inyongeramusaruro z’ubuhinzi harimo n’ifumbire mvaruganda, avuga ko ifumbire ya UREA, igiciro ntarengwa ku muhinzi ari 768Rwf ku kiro, DAP ikaba 832Rwf ku kiro naho NPK 17-17-17 ikagura 882Rwf ku kiro.

Amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yasohotse muri Mutarama uyu mwaka, agena ibiciro by’ifumbire muri ubu buryo.

Aya mabwiriza akaba yaragombaga kugeza tariko 30 Kamena 2022.

Muri Werurwe uyu mwaka Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Chantal Ingabire, aganira na RBA yavuze ko igiciro cy’inyongeramusaruro kigiye kujya gishingira ku nyungu umuhinzi abona. 

Ubusanzwe buri gihembwe cy’ihinga minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ishyiraho ibiciro by’inyongeramusaruro ndetse n’ingano y’ijanisha leta izunganiraho abahinzi, aho leta itanga inyunganizi ku biciro by’inyongeramusaruro guhera ku ijanisha rya 5 kugeza kuri 42%. 

Kuva ifumbire mvaruganda zariyongereye mu biciro bituma abahinzi batabona inyungu ingana n’ayo bashora mu gihe cyo guhinga.
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version