Iyo ugeze ahitwa i Nyagasambu mu murenge wa Fumbwe akarere ka Rwamagana utungukira ku isantere y’ubucuruzi (Centre) iremeramo isoko benshi bazi mu nsigamugani igira iti “Ni i Nyagasambu rirarema.”Abahinga mu gishanga gikikije iyi santeri banagurishiriza umusaruro wabo muri iri soko, barasaba ko bafashwa kubyaza umusaruro iki gishanga.

Iki gishanga gikora ku tugali twa Nyakagunga na Nyagasambu twombi turi mu tugize Umurenge wa Fumbwe. Iyo ukigezemo, usanga abagihingamo bafitemo ibihingwa bitandukanye byiganjemo: Ibijumba, imboga, n’ibigori ngo bikaba biterwa nuko buri wese agihingamo uko ashatse kandi agahinga igihingwa ashatse.

Muri iki gishaka kuri ubu kirimo ibihingwa bitandukanye, harimo n’abahinze ibijumba
 

Ibi nibyo bamwe mu bahinzi twaganiriye baheraho basaba ko cyahabwa umurongo ngo kubo byatuma nabo bagihingamo bagamije kukibyaza umusaruro nabo bakiteza imbere, bagasagurira n’amasoko.

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Iki gishanga uko tugihingamo, buri wese yihingira akarima ke. Harimo ufitemo agatabo kamwe (akarima) hari ufitemo tubiri…ntabwo bifite gahunda, buri wese ahinga uko ashaka kandi agahingamo uko abyumva muri make.”

Akomeza avuga ko “Biratudindiza cyane nk’ubu hari igihe nahinze ibigori abahirira inka baraza barabitema babyihera inka kuko nta gahunda yari ihari, ariko nk’ubu bavuze bati mujye muri koperative muhinge neza ntabn’ubwo abo bahizi bagaruka kuko twashyiraho n’uburinzi bwabyo!”

Undi yagize ati “Nta gahunda tugira kandi urareba iki gishanga ni kinini cyagakwiye kudutunga. Urabona njye nahinzemo ibijumba mu karima kamwe akandi nteramo utuboga, ariko bavuze bati mwese muhinge urugero nk’ibigori byaba ari byiza kuko twanabona n’isoko kuko twaba dufite umusaruro mwinshi.”

Mu bihingwa bitandukanye biri muri iki gishanga usangamo n’ibishyimbo

Ikigisahanga n’ubwo kidatunganyije neza arikjo ntabwo kibangamye kuko nta myuzure gihura nayo kuko amazi arayoboye neza, bikaba biha ikizere abahinzi kuko bavuga ko bagihinzemo imyaka yabo itakwangirika. N’ubwo basaba ibi ariko ubuyobozi bw’akarere bwo buravuga ko iki gishanga kigeze ahashimishije ugereranyije na mbere, kandi ko nk’ubuyobozi batangiye kwegera aba bahinzi ngo bishyire hamwe bakore amatsinda ndetse azanahindukamo koperative nk’uko bitangazwa na Innocent Ukizuru, Agronome w’akarere ka Rwamagana.

Yagize ati “Bagihingaga mu kajagari kera ariko kirimo kugenda gifata umurongo nko mu masezo yaciyeho cyahinzwemo ibihingwa byatoranyijwe nk’ibigori, babanje kujya bahingamo batarabyumva ari abantu batari bishyize hamwe ubu turi kugenda tubegera ngo bahere ku matsinda Manini akomeye azahindukemo koperative. Urebye aho cyavuye n’aho kigeze ntekereza ko ntakibazo mu minsi iri imbere kizagira.”

Agronome avuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga A iki gishanga kizahingwamo ibigori igihande kimwe, abandi bakazahinga imboga.

Mu gihe igice kimwe gihinzemo imyaka itandukanye, hari n’igice kidahinze ibyo abahinzi baheraho bavuga ko nta murongo iki gisha gifite
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version