Abahinzi bo mu karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda, barasaba ko bafashwa kubona ubuhunikiro n’ubwanikiro bw’umusaruro wabo ngo kuko kutabugira bituma wangirikira cyangwa bakagurisha bahomba.

Abahinzi bo mu Murenge wa Fumbwe mu kagali ka Nyagasambu, nibo basaba ko bahabwa ubuhunikiro ndetse n’ubwanikiro ngo kuko kuri ubu umusaruro babona wangirika bitewe no kutagira aho bawuhunika bigatuma bawujyana ku isoko ibyo bita kuwikuraho kandi bakagurisha ku giciro bavuga ko kibahombya.

Umwe mubo twaganiriye uhinga amasaka, ibigori, na soya, avuga ko hari igihe umusaruro we umungwa cyangwa ukangirika bitewe n’uko atagira aho awubika bityo agahitamo kuwugurisha hakiri kare ibyo yita kuwikuramo ibyo ngo bikaba bigira ingaruka zirimo no kuba agurisha ku giciro kiri hasi cyane bityo bikamuviramo guhomba kuko abona amafaranga ari munsi y’ayo aba yarashoye.

Yagize ati “Njye muri Fumbwe ntaho ndabona ubuhunikiro, buri wese yibikira mu rugo rwe akigenga. Bigira ingaruka cyane kuko buriya iyo umuntu agize ikibazo ari iwe mu rugo, nshobora no gukenera icupa ryo kunywa, ngashora nkinywera. Ariko biri mu buhunikiro sinajyayo ngo mbyangize.”

Arakomeza ati “Ikindi buriya iyo umuntu yihunikiye hari igihe imyaka yawe imungwa bitewe n’aho wayibitse, wenda no gusobanukirwa kubika nacyo n’ikindi kintu harimo n’igihe bibora ko ntabwanikiro n’uko umuntu agahomba.”

Undi twaganiriye tumusanze ari gusarura ibigori avuga ko “Ubu ndabijyana mu isoko bampe ayo babonye cyangwa bamwe babyotsa nimugoroba. None se ko ntabuhunikiro dufite ngo nabijyanayo! Nk’ubu buhari navuga nti reka njyaneyo nk’ibiro runaka noneho nkaba nizeye ko bibitse neza bitazamungwa nkazabigurisha kuri menshi, cyangwa nkanasheshamo iyo kawunga.”

Umukozi w’Akarere ka Rwamagana Ushinzwe Ubuhinzi (Agronome) Innocent Ukizuru, avuga ko impamvu ntabuhunikiro cyangwa ubwanikiro buri mu gace aba bahinzi baherereyemo, ari uko umusaruro wabo ukiri muke ugereranyije n’ahandi kandi ko ibikorwa remezo n’ubu buhunikiro n’ubwanikiro birimo byegerezwa abaturage bitewe n’ingengo y’imari ihari kandi bigatangwa bahereye ahari abahinzi bamaze kwishyira hamwe kandi hakagenderwa no kumusaruro babona.

Gusa ngo nk’akarere ntabwo baterereye iyo ahubwo bagira inama abahinzi uburyo bafata neza umusaruro wabo ntiwangirike mu gihe batarabona ubuhunikiro cyangwa ubwanikiro bwa kijyambere, aho babasaba kwiyubakira ubwanikiro buciriritse bakabaha ama shitingi yo gutwikiriza.

Agronome Ukizuru yagize ati “Burya ibikorwa remezo bijya ahantu bitewe n’umusaruro babona kandi bikanaterwa n’ingengo y’imari ihari, urumva abantu bataragira gahunda neza ntabwo wajya kubibaha n’aho batangiye mbere batarabibona, uhera aho bamaze kwibumbira hamwe.”

“Gusarura no gufata umusaruro neza, ntabwo ari ngombwa ko uba ufite bwa bwanikiro cyangwa ubuhunikiro bwa kijyambere wubakiwe na leta kuko ushobora no kubwubaka utabanje kureba umusaruro babona ugasanga bupfuye ubusa, ariko hari ubwanikiro abantu biyubakira bwa hangari tunabishishikariza abahinzi kubwiyubakira bakoresheje ibiti tukabafasha no kubona za shitingi zo gutwikira.”

Agronome kandi avuga ko muri aka karere bafite abafatanyabikorwa batandukanye bagira imifuka bahunikamo, umufuka wa 100kg ukaba wawuhunikamo nk’ibigori ntan’umuti wo guhungiza ushyizemo, ugafunga neza bikamara igihe kirekire ndetse bikakugeza no muwundi musaruro w’ibigori.

Share.
Leave A Reply