Nyuma y’ibiganiro byinshi byabanje Ariko ntibitange igisubizo cyo kugarura amahoro muri Ukraine ,kuri uyu wakabiri tariki ya 26 Mata 2022 biteganyijwe koAntonio Guterres  Umunyamabanga mukuru wa UN ahura na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin .

Ibiganiro bya bo biraza kwibanda ku mujyi wa Mariupol aho ingabo z’Uburusiya zivuga ko zafashe nyamara zitarafata uruganda runini rw’ibyuma Azovstal

Ingabo za Ukraine mu gitondo cyo  ku wa kabiri zavuze ko Uburusiya bukomeje gufungirana imitwe y’ingabo zayo muri urwo ruganda.

Ukraine yasabye Guterres gushakira inzira isohora abasivire bari muri urwo ruganda 

UN inengwa kuba amashami yayo kugeza ubu agowe no kugera ku bantu bari mu kaga mu burasirazuba bwa Ukraine.

Biteganyijwe ko nyuma ya Moscow Guterres azajya i Kyiv kuwa kane aho azahura na Perezida wa Ukraine Volodomyr Zelensky.

Uyu munsi Kandi Amerika nayo iratangiza ibiganiro bya gisirikare hamwe n’ibihugu by’inshuti zayo kuri Ukraine, biza kuyoborwa na minisitiri w’ingabo Lloyd Austin bikabera mu Budage.

Ibyo biganiro bije mu gihe ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yaburiye ko ibyago by’intambara ya III y’isi “bikomeye” kandi anenga imigirire ya Kyiv ko ibangamira ibiganiro by’amahoro.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba yasubije Lavrov ko arimo kugerageza “gukanga isi” ngo ntifashe igihugu cye.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version