Abakorera ubuhinzi bw’ibirayi mu gishanga cya Bahimba giherereye mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, batewe impungenge n’umusaruro bazabona nyuma yo kutabonera igihe imbuto baba bashaka ngo n’igihe bayiboneye ikaza idahagije kandi inahenze ngo bamara no kweza bakagurisha ku giciro gito.
Mu bahinzi twaganiriye bibumbiye muri Koperative COVAMABA bavuga ko mu gihembwe cy’ihinga C bajya guhinga bari bizeye kubona imbuto y’ibirayi bizwi nka Kinigi, gusa bakaza kubwirwa ko iyi mbuto ntayihari mu bubiko ibyatumye bahitamo kugura izo bahasanze kuko ntayandi mahitamo.
Nteziryayo Diyoniziyo avuga ko “Ubuhinzi bw’ibari bugenda neza, gusa n’uko imbuto itugeraho itinze. Ariko muri iyi minsi imbuto yarabuze urabona twateganyaga ko ahantu hose tugomba guhinga kinigi, ariko yageze aho irabura iranahenda cyane! Ubu ugiye mu moko ari muri iki gishanga wasanga ari amoko menshi twe twateganyaga ko hose bazabazanira kinigi kandi ku gihe.”
Akomeza avuga ko iyi mbuto ya Kinigi” Umwaka ushize, bari bayiduhereye amafaranga 200frw ku kiro, none ubu twayiguze kuri 550frw. Uyu mwaka tuzahomba kuko umuhinzi yatanze amafaranga menshi kuburyo tubona tutazayakuramo.”
Uwizeyimana Vestine kuri ubu we ari gusarura kuko ari mu baguze imbuto hakiri kare bituma abona iya Kinigi ariko akavuga ko bayiguze ibahenze none bakaba bari kugurisha ku giciro gito ibyo avuga ko bibahomya.
Ati” Imbogamizi zihari n’uko ibi birayi baba babizanye biri ku giciro gihanitse. Baduhereye kuri 550frw, bakagombye wenda kwigiza hasi bakaduhera nka 250frw mu gihe tugura imbuto, kuko twaguze imbuto kuri 550frw none turagurisha ibirayi kuri 280frw urumva ko ari ikibazo!”
Ubusanzwe mu Ntara y’Amajyaruguru, hamenyerewe ubuhinzi butandukanye harimo n’ubw’ibirayi cyane cyane ibikundwa na benshi bizwi nk’ibirayi bya kinigi. Abahinzi ngo babikundira ko bitanga umusaruro ushimishije haba mu bwiza ndetse no mu bwinshi bityo bigatuma bakuramo amafaranga menshi dore ko no ku isoko usanga ari byo bigurwa menshi.
Umuyobozi wa Koperative COVAMABA, Habumuremyi Welaris avuga ko ikibazo cyo kubura imbuto koko gihari ariko ko ngo bateganya kujya bayituburira muri Koperative mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.
Yagize ati” Ikibazo dukunda guhura nacyo n’ik’imbuto cyane cyane iy’ibirayi, ntibonekera igihe koko ibyo bavuze nibyo. Nk’ubushize twari twagiranye amasezerano ya toni tugomba kuzana ariko ntabwo zabonetse, icya Kabiri nije iza itameze neza, iragerageza ariko haba igihe tuyitera bimwe bikangirika, ikindi nije ikunda kuza ari karibure nini kuburyo ihombya umuntu.”
Akomeza avuga ko” Ubu rero nka Koperative twishatsemo ibisubizo imbuto n’ubundi zituburirwa ku misozi miremire kandi iyo misozi turayifite. RAB iramutse idufashije ikaduha nka baze [base (imbuto zo gutubura)] tukaba twabasha kuyituburira nibwo igisubizo kirambye cyaboneka.”
Iyo ugeze muri iki gishanga usanga hari abagitangira kubagara, n’abari gusarura ibyo abahinzi bavuga ko kuba batarahingiye rimwe byatewe no kutabonera imbuto ku gihe ndetse no kutabonera amafaranga rimwe kuko imbuto yaje ihenze bityo bakajya bagura ibihwanye n’amikoro bafite, ibyo bikazagira ingaruka zirimo no kuba igiciro cy’ibirayi ku isoko kitagabanuka.
Nteziryayo Diyoniziyo ati” Bizagira ingaruka kuko abantu ntabwo bazereza ibirayi rimwe, ubu ushobora kujyenda mu bishanga by’abandi ugasanga hari abatangiye gukura hari n’undi uzasigaramo wenyine hari amahirwe y’uko azabirya wenyine. Uko bari gukura ibyambere uyu munsi niko ibiciro biziyongera noneho ntabwo bizigera bigabanuka kuko badakurira rimwe ngo umusaruro ugire ku isoko rimwe”
Mu gihembwe cy’ihinga C, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kivuga ko imbuto y’ibirayi yabuze muri rusange kuko iki kigo nta mafaranga cyari gifite ngo cyorohereze cyangwa cyunganire umuhinzi kubona imbuto, ibi bikaba byaratumye hari abahinzi batera imbuto zabo rimwe na rimwe ugasanga zifashwe n’uburwayi nk’uko bivugwa n’Umuyobozi wa RAB, Wungirije Ushinzwe Ubuhinzi Dr. Bucagu Charles.
Yagize ati “Abaturage benshi ntabwo baguze imbuto, bateye izabo bari barabitse, kuko ubundi twajyaga dutanga imbuto y’ubuntu ariko iyi Sezo (Season) ntabwo byakunze kuko nta mafaranga yabonetse, hari benshi rero bagiye bahinga imbuto yabo ugasa irarwaye.”
Dr. Bucagu akomeza avuga ko RAB yiteguye gufasha no guha imbuto yo gutubura ama Koperative abyifuza kandi abifitiye ubushobozi kuko ngo ari byo byatanga igisubizo kirambye.
Ati “Ntakibazo rwose kuba bakwituburira imbuto natwe nibyo turiho dushaka kugirango dushishikarize za Koperative, zibonye ahantu zishobora kwituburira imbuto, bakubaka n’ikigega ntakibazo twabafasha rwose. Baze twayibaha muri RAB irahari ntakibazo.”
RAB irashishikariza abahinzi kujya bahinga imbuto nziza yakorewe ubushakashatsi kandi yaturutse mu batubuzi bizewe kuko nibyo byajya bituma bagera ku musaruro ushimishije nk’uko baba bawitenze bityo umuhinzi agatera imbere kandi agasagurira n’isoko.
Koperative COVAMABA, imaze imyaka 10 ikorera ubuhinzi bw’ibirayi,imboga, ibigori n’ibishyimbo mu gishaka cya Bahimba gikora ku Mirenge itanu igize Akarere ka Rulindo, ariyo Base, Mbogo, Tumba, Bushoki, na Rusiga. Ikaba ifite abanyamuryango 2486, barimo abagore 1120 n’abagabo 1366.