Mu karere ka Rulindo ho mu ntara y’Amajyaruguru, hari abahinzi bavuga ko batabona umusaruro w’ibigori uhagije kuko batagira imbuto imwe ihamye ngo muri buri gihembwe cy’ihinga bahabwa imbuto nshya ibyo bo bita imbuto zo kugerageza bityo bigatuma umusaruro utaba mwiza nk’uko baba bawifuza.
Abatugaragarije izi mbogamizi, ni abakorera ubuhinzi mu gishanga cya Rusumo kuri ubu bari gutunganya imirima yabo bitegura gutera ibigori, bakaba kandi bahuje ikibazo n’ababihinga I musozi aho bavuga ko bajyaga bahinga imbuto y’ibigori yitwa Pannar ikabaha umusaruro ushimishije haba mu bwiza no mu bwinshi ariko kuri ubu ngo babwirwa n’abakozi bashinzwe ubuhinzi ko iyi mbuto itakiboneka ibituma bahabwa izindi mbuto ariko ngo ntizibahe umusaruro nk’uwo babonaga bahinze ibigori bya Pannar.
Twizeyimana Eugene yagize ati “Bwambere hakiza Pannar twagiraga umusaruro mwiza. Ariko noneho ubu ngubu, aho bagiye bazanira ziriya mbuto tutarimo kumenya n’ubwoko bwazo tugasanga ntamikorere yazo. Ariko ikigori kitwa Pannar twaragiteraga ugasanga gifite intete nini kandi kinabyibushye kigaheka ibigori nka bitatu.”
Akomeza avuga ko “None ibindi giheka bibiri cyangwa kimwe ugasanga ntan’akaguru gifite, muri make ntabwo tujya tugira imbuto ihamye bagomba kutuzanira isaha ku isaha ngo tubone idushimishije.”
Bamporiki Jeannette ati ”Imbuto baduhaye ni WH605 niyo tuzahinga ubu turi kwitegura kuyitera ariko ntabwo itanga umusaruro mwiza nk’uwo twabonaga twahinze Pannar.”
Twizeyimana avuga ko agihinga Pannar yabonaga nibura umusaruro ungana ni ibiro 160 kuzamura kuri Are imwe none ubu akaba yeza ibiro bitarenze 80 mu gihe Bamporiki we iyo yahingaga Pannar yezaga ibiro 300 kuzamura kuri Are 7, none ubu akaba yeza ibiro bitarenze 150. Uyu musaruro niwo aba bahinzi baheraho basaba ko bafashwa kongera kubona imbuto y’ibigori ya Pannar cyangwa bagahabwa indi mbuto ihamye kuko ngo byatuma babona umusaruro baba bifuza.
Bamporiki Jeannette asaba ko “Icyifuzo cyanjye nk’umuhinzi bibaye ngombwa tukongera tukabona nk’iyo mbuto nibyo byaba byiza kurushaho. Cyangwa se bakadushakira indi nziza itanga umusaruro.”
Twizeyimana Eugene we asaba ko “Turifuza ko bakongera bakaduha iyo mbuto kuko twakongera tukabona umusaruro mwiza.”
Aba bahinzi bavuga ko uku kutagira imbuto y’ibigori ihamye bibagiraho ingaruka kuko “Hari igihe imbuto iba yaramenyereye ubutaka ubutaha yahinduka ntiyere nk’iyo twari dusanzwe duhinda umusaruro ntube mwiza. Umuhinzi aba yahinze agirango yiteze imbere anasagurire n’isoko ugasanga wa musaruro yari yiteze ntabwo awubonye ubwo bikaba ngombwa ko kwa kwiteza imbere yari akeneye atakubona nk’uko yabyifuzaga.”
Umukozi w’Akarere ka Rulindo ushinzwe ubuhinzi (Agronome) Murasandonyi Raphael, yemeza ko ikibazo cy’uko mu gihembwe cy’ihinga giheruka imbuto y’ibigori aba bahinzi bari bahinze itatanze umusaruro koko. Gusa akabamara impungenge kuko ngo kuri ibu babashakiye imbuto yizewe ahamya ko izatanga umusaruro mwiza kuko ngo imbuto ya Pannar yo itakiboneka kuko yavaga hanze y’igihugu kuri ubu ngo n’aho iri irahenze cyane kuburyo igiciro cyayo kitakwigonderwa na buri wese.
Yagize ati “Pannar ntabwo zikiboneka zavaga hanze ubu dusigaye duhinga imbuto zatuburiwe hano mu gihugu. Hari izindi mbuto zazisimbuye kandi zitanga umusaruro, wenda hari ikibazo cyabayeho umwaka ushize duhinga imbuto ntiyera ariko ntabwo tuzi impamvu yabiteye ariko ubungubu nkeka ko bitazongera kubaho. Twarabimenye ko batabonye umusaruro mwiza kandi twarabikemuye ubu twabashakiye izindi mbuto. Imbuto yagize ikibazo, aba-Agrodealers bacu ntabwo bongeye kuyirangura baranguye ubundi bwoko.”
Kuri ubu aba bahinzi bari gutera imbuto zatuburiwe mu Rwanda zirimo nka WH 605 na WH 507 kandi zizewe ko zitanga umusaruro utubutse kandi ushimishije haba mu bwiza ndetse no mu bwinshi.