Abakora ubuhinzi bw’urutoki bo mu Karere ka Rulindo ko mu Ntara y’Amajyaruguru, barasaba ko bajya bahabwa amahugurwa ajyanye n’ubu buhinzi, kuko ngo bahinga uko babyumva nyamara ngo mu gihe babona amahugurwa byabafasha kuzamura umusaruro wabo haba mu bwiza ndetse no mu bwinshi, ibyatuma babasha kwihaza ndetse bagasagurira n’amasoko.

Abahinzi batugaragarije izi mbogamizi, n’abo mu Murenge wa Tumba, bahinga urutoki rwiganjemo insina zitanga imineke zizwi nka Fiya, aho bavuga ko batajya bahugurwa, nyamara atari uko amahugurwa adatangwa, ahubwo ari uko ngo iyo igihe cyo guhugurwa kigeze abashinzwe kubagezaho ayo makuru no guhitamo abahinzi b’intangarugero bagomba guhugurwa, ngo bijyanirayo benewabo kandi ngo rimwe na rimwe badafite n’urwo rutoki.

Aba bahinzi bavuga ko bacikanwa n’aya mahirwe yo guhugurwa, barimo Twagiramungu Radislas, umaze imyaka irenga 35 akora ubuhinzi bw’urutoki, avuga ko” Amahugurwa nta muntu ujya aza kuduhugura uretse ko njye mu mutwe wanjye mbyikorera. Kuko ntabwo nabona ikintu kingirira akamaro cyane ngo nkireke. Nkora ibishoboka byose nkaruhata ifumbire.”

Twagiramungu Radislas, umaze imyaka irenga 35 akora ubuhinzi bw’urutoki

Akomeza agira ati “Ino aha ngaha ntamuntu bajya bageraho no muri aka gace usubije amaso inyuma ukareba urabona ko nta muntu bageraho bansize. Ndamutse nyabonye(amahugurwa) hari ikindi kintu cyanza mu mutwe. Muri make ndasaba ko nanjye nahugurwa”

Twiringiyimana Anselme, yatangiye ubuhinzi bw’urutoki muri 2008, na we ashimangira ibivugwa na mugenzi we ko ntamahugurwa bajya babona nyamara bo ngo bakeneye gutera indi ntambwe mu buhinzi.

Yagize ati “Nta mahugurwa nigeze mbona. Uko mbitekereje niko mbikora. Ndabikeneye cyane cyane! Icyo byamfasha nakunguka ubundi bumenyi nkajya mpinga kinyamwuga umusaruro ukarushaho kwiyongera.”

Amahugurwa y’urutoki ubundi abahinzi bahabwa bayabonera ku murimashuri muri buri Kagali, bakayahabwa n’umufashamyumvire w’ubuhinzi bw’urutoki wabihuguriwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) agashyiraho umurimashuri agakora itsinda ry’abahinzi baza guhugurirwa aho ngaho k’ubuhinzi bw’urutoki.

Umukozi w’Akarere ka Rulindo ushinzwe ubuhinzi (Agronome) Murasandonyi Raphael, avuga ko bakora ibishoboka byose bakegera abahinzi binyuze mu gukorana n’aba bafashamyumvire.

Ati “Kuri gahunda ya Leta icyo dukora n’ubwo buryo dukorana n’abo bafashamyumvire bagashyiraho iyo mirimashuri akaba ariyo bahuguriramo abo bahinzi. Bagahugurirwa kuri uwo murima, bakiga uburyo bahinga urutoki, uburyo barufata neza kuzageza n’igihe basaruriye birimo no kurwanya kirabiranya.”

Kukijyanye n’ibivugwa n’abahinzi, Agronome Murasandonyi avuga ko hari igihe haza abafatanyabikorwa bifuza gutanga amahugurwa y’urutoki kandi bafite ibyo bagenderaho mu guhitamo abazayitabira nyamara ko hari igihe nta ruhare abashinzwe ubuhinzi babigiramo mu kubahitamo agasanga ari ho aba bahinzi bahera bavuga ko batajya babona ayo mahugurwa.

Yagize ati” Hari igihe nanone habaho amahugurwa wenda y’umufatanyabikorwa, aho ho ntabwo nzi icyo bakurikiza kugirango babe bafata umuntu, cyeretse iyo wenda twabigizemo uruhare. Hari umuntu w’umuhinzi uba yarabigize umwuga ubona ko abisobanukiwe akensi iyo amahugurwa yaje ninabo dukunze gufata kugirango bazabe abafashamyumvire b’abandi bakiri hasi.”

Yongeraho ko” Nanone ntabwo wajya gufata umuntu udafite urutoki ngo umujyane mu mahugurwa y’urutoki icyo cyaba ari ikibazo gikomeye.”

Ubuhinzi bukozwe neza bwatanga umusaruro ushimishije haba mu bwiza ndetse no mu bwinshi, bugateza imbere ababukora by’umwihariko mu gihe baba babukoze kinyamwuga. Aba bahinzi b’urutoki bavuga ko n’ubwo bagihura n’imbogamizi zirimo n’iyo bavuga yo kutabona amahugurwa, ngo ubu buhinzi burabatunze kandi ngo byanateje imbere imibereho yabo.

Twiringiyimana Anselme ati” Iyo ndebye nsanga byaranteje imbere kuko nubatse inzu, mfite umuriro n’amazi mu rugo, ntakibazo Mutuelle nyitangira ku gihe, yaba ari n’umurima aho nywubonye nkawugura nkaba nakwagura nkongera ubutaka mfite.”

Twiringiyimana Anselme, yubatse inzu, afite umuriro n’amazi mu rugo abikesha ubuhinzi

Twagiramungu Radislas, avuga ko” Rukunze (urutoki) kumpa umusaruro cyane, Mutuelle nkayitanga abana mfite rukabasha kubatunga hamwe n’umuryango wanjye, nkabasha no kurihira abana amashuri.”

Bitewe n’imiterere y’Akarere ka Rulindo kagiye gafite ibice bimwe na bimwe by’ubutaka budahuje, ntabwo byorohera abahinzi guhinga urutoki ruri hamwe, bityo akarere nako kashyize imbaraga mubakorera ubu buhinzi mu mirenge ya Shyorongi, Masoro, Ntarabana, na Murambi kuko ari ho hari ubutaka buhuje buhinzeho urutoki. Ahandi hose ubu buhinzi bufatwa nk’ubw’ibanze bufasha uwabukoze gusa bidakuraho ko ubuyobozi bw’akarere bubaha amahugurwa, harimo n’atangwa ku bufatanye na RAB yo kurwanya indwara ya Kirabiranya.

Iyo urutoki rweze neza, abahinzi barishimira ko babona umusaruro utubutse bajyana ku isoko
Share.
Leave A Reply