Abahinzi bo mu Karere ka Rulindo, barasaba ko bafashwa kubona ibikoresho byabugenewe, byifashishwa mu kuhira ngo kuko byajya bibunganira bakabasha kuhira neza ibyatuma barushaho kubona umusaruro ushimishije.

Abakorera ubuhinzi mu gishanga cya Gacuragiza mu murenge wa Shyorongi, barasaba ko bafashwa kubona ibikoresho byifashishwa mu kuhira (Irrigation) ngo kuko byatuma bajya babasha kwita ku bihingwa byabo uko bikwiriye mu gihe bikeneye kuhirwa.

Abahinzi bibumbiye muri Koperative Icyerekezo Gacuragiza ikorera ubuhinzi bw’imboga n’imbuto muri iki gishanga, kuri ubu iyo bakeneye kuhira imyaka yabo bakoresha amabase badaha amazi bayerekeza mu mirima. Gusa ubu buryo ngo burabagora cyane bakaba ariho bahera basaba ubuyobozi bw’akarere kabo ko bwabafasha kubona ibikorsho byabugenewe byifashishwa mu kuhira.

Yamfashije Jacqueline twasanze ari kuhira akoresheje ibase, avuga ko “Ubuhinzi buratuvuga kubera kuhira. Urabona tuba twagiye dutega ngo utuzi tutagenda noneho tugakoresha kunaga n’amabase, rimwe narimwe nkananirwa ntaharangije nkazagaruka nk’ejo. Bibaye byiza tukabona inkunga bakadufasha yaba za rozwari, yaba ama Pompe cyangwa imipira twajya tugeza amazi ahantu hose byaba byiza.”

Yamfashije Jacqueline ari kuvomerera Imboga akoresheje ibase

Nzabakurikiza Focus, umuhinzi akaba na perezida w’iyi koperative ati “Nta bushobozi dufite bwo kugura imashini kuko ntabwo turiyubaka kuburyo twabona imbaraga zo kugura moteri. Turacyakeneye rero inkunga aho yaturuka hose kugirango tubashe kugera ku iterambere rirambye.”

Aba bahinzi bavuga ko n’ubwo bagorwa no kuhira ariko ubuhinzi bwabo bumaze kubateza imbere usibye kuba basaguria amasoko, ngo binatuma babasha kubona indryo yuzuye bigatuma abana babo badafatwa n’indwara zituruka ku mirire mibi.

Nzabakurikiza ati “Ubuhinzi muri rusange bumaze kutugeza ku bintu byinshi mu mibereho ya buri munsi, nk’ubu twitangiye mutuelle de sante ubushize twayakiye hano mu gishanga amafaranga tuyatangira muri koperative, ikindi n’ubwo duhingira isoko ariko tugerageza kuvanamo n’ibitunga imiryango yacu. Izi mboga tuzireresha abana bacu bigatuma hatagaragara ikibazo cy’imirire mibi.”

Mu Gishanga cya Gacuragiza, hahinzemo imboga 

Ubuhinzi bukorerwa mu bishanga, bufashe runini kuko nko mu gihe cy’izuba ho hashobora guhingwa kuko haba harimo amazi, mu gihe imusozi ho biba bigoye igihe nta mashini zabugenewe zizamura amazi zihari.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo, buvuga ko aba bahinzi b’imboga ari abo gushimirwa kandi ko hari gahunda ihari yo gutunganya no kwita ku buhinzi bwo mu bishanga biri muri aka karere binyuze mu gushaka abafatanyabikorwa batandukanye, bityo ko n’aba bazagerwaho n’iyo gahunda nk’uko bivugwa na MUTSINZI Antoine Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere.

Yagize ati ”Niba hari abantu dufite dushimira ni abahinzi b’imboga. Dufite ibishanga bigera muri bitanu (5) biri muri budget (bigomba kwitabwaho) ariko tutarabonera ubushobozi bwo kugirango tubitunganye, ariko turacyashaka n’abafatanyabikorwa ngo turebe uburyo twafatanya kubibyaza umusaro, aba nabo rero tuzabageraho kandi tuzabafasha.”

Igishanga cya Gacuragiza, gikora ku Tugali twa Rutonde na Kijabagwe twombi turi mu tugize Umurenge wa Shyorongi. Gihingwamo n’abahinzi bibumbiye muri koperative Icyerekezo Gacuragiza ifite abanyamuryango bamaze gutanga umugabane shingira bagera kuri 70, bakaba bafite umuhigo w’ubuhinzi bw’imboga.

Mu gishanga cya Gacuragiza, guhinga imboga ni umuhigo 
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version