Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), cyashyize ahagaragara ishusho y’icyumweru kimaze mu bikorwa byo kwita ku buzima bwo mu mutwe mu batuye mu karere ka Rubavu. 

Mu rwego rwo kwita ku buzima bwo mu mutwe, RBC mu gihe cy’icyumweru yasuzumye by’umwihariko abatuye mu Mirenge ya Kanama, Kanzenze, Busasamana, Gisenyi na Cyanzarwe, yose yo mu Karere ka Rubavu.

Abantu 306 nibo bakoreweho ubukangurambaga, 83 babishishikarijwe n’abajyanama b’ubuzima babakekaho ko bafite ikibazo cyo mu mutwe, barisuzumishije, muri bo 73 basanze bafite ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe bukeneye kuvurwa, boherejwe ku bigo nderabuzima bibegereye kugirango basuzumwe byimbitse kandi bavurwe. Muri aba kandi 14 bari basanzwe bavurwa naho 59 bari bataratangira kuvurwa.

RBC ivuga ko iyi mirimo izakomereza no muyindi mirenge mu cyumweru gitaha ari nako hakurikiranwa abagaragaweho ko bafite ikibazo cyo mu mutwe.

RBC kandi izakorana n’inzego z’ibanze kugirango bafashe abadafite ubwisungane mu kwivuza kububona.

Ishusho y’icyumweru RBC imaze mu bikorwa byo kwita ku buzima bwo mu mutwe mu karere ka Rubavu.
Share.
Leave A Reply