Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Rwanda Social Security Board (RSSB), rwatangaje ku mugaragaro itangizwa ry’ikigega gishya cyiswe SME Growth Fund, kigamije gufasha ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse kubona igishoro cy’igihe kirekire.
Iki kigega cyatangiranye n’imari shingiro ya miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 43 z’amafaranga y’u Rwanda, kikaba gifite intego yo kuzazamuka kikagera kuri miliyoni 100 z’amadolari (hafi miliyari 146 Frw) mu gihe kiri imbere.
Ubushakashatsi bwakozwe na IPAR-Rwanda bugaragaza ko ibigo byinshi bito n’ibiciriritse bikigorwa no kubona inguzanyo. Muri byo, 36% bigera ku nguzanyo mu buryo bugoranye, mu gihe 38% ari byo byoroherwa.
Ibi byerekana icyuho gikomeye hagati y’imari itangwa n’ibigo by’imari iciriritse n’itangwa n’amabanki asanzwe icyuho iki kigega gishya kigamije kuziba.
Umuyobozi wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko iki kigega kizajya gishora imari mu bigo binyuze mu kugura imigabane yabyo, aho kubiha inguzanyo zisanzwe. Ibi bizafasha ibigo kubona igishoro gihamye kidahita kibashyiraho igitutu cyo kwishyura.
Amafaranga azajya ashora azishyurwa mu gihe kiri hagati y’imyaka 5 na 10, bigaha ayo masosiyete umwanya uhagije wo gukura no kwaguka.
Iki gikorwa kijyanye n’icyerekezo cya gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere, NST2, igamije kubaka ubukungu bukomeye buyobowe n’abikorera.
Abafatanyabikorwa barimo Enko Capital na FSD Africa bagaragaza ko iki kigega ari intambwe ikomeye mu guha imbaraga ibigo by’Abanyarwanda.
Cyrille Nkontchou wa Enko Capital yavuze ko iki kigega ari urugero rw’uko imari y’Abanyafurika ishobora guteza imbere ubukungu bwabo, mu gihe David Tetteh wa FSD Africa we yagaragaje ko ari uburyo bwo gukoresha neza umutungo munini w’imari uri ku mugabane wa Afurika ariko utarakoreshwaga neza.
Ibigo bito n’ibiciriritse bifite uruhare rungana na 55% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) ndetse bigatanga n’akazi ku baturage benshi. Gushyigikira ibi bigo bivuze guteza imbere ubukungu muri rusange, guhanga imirimo mishya no guteza imbere udushya.
Iki kigega cya SME Growth Fund giteganyijwe kuba igisubizo kirambye ku bibazo by’ishoramari, kikanafasha ibigo by’Abanyarwanda kugera ku rwego rwo guhangana ku masoko mpuzamahanga.
Iyi gahunda igaragaza neza intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu kubaka ubukungu bushingiye ku bikorera, aho imari y’imbere mu gihugu ikoreshwa mu guteza imbere abaturage no kubaka ejo hazaza harambye.
Umwanditsi: Mukimbiri Wilson
