Depite Jean-Marc Kabund wabaye Perezida w’Ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi, uherutse gutangaza ko yiyemeje guhangana na we ndetse akavuga amagambo aremereye ku butegetsi bwe, yatawe muri yombi.
Depite Jean-Marc Kabund yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022 ubwo yitabaga Umushinjacyaha mukuru ku nshuro ya kabiri kugira ngo abazwe ku byo akurikiranyweho.
Uyu munyapolitiki wanabaye Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaza kwegura muri Werurwe 2022, tariki 18 Nyakanga 2022 yamuritse ishyaka rye yise AC (Alliance pour le Changement), anatangaza ko yiyemeje guhangana na Perezida Tshisekedi.
Icyo gihe, uyu mudepite yavuze amagambo aremereye ku butegetsi bwa Tshisekedi aho yabwise ko ari ubw’amabandi asahura Igihugu bityo ko yiyemeje guhangana nabwo.
Kuri uyu wa Kabiri ubwo yari yitabye Umushinjacyaha ku nshuro ya kabiri, yasohotse mu biro by’Umushinjacyaha mukuru arindiwe umutekano n’Abapolisi bahise bamujyana kumufungira by’agateganyo kuri Gereza ya Makala.
Umunyamakuru wa Jeune Afrique muri DRC, Stanis Bujakera Tshiamala, wari ku biro by’Umushinjacyaha mukuru ubwo Depite Kabund yari ari kubazwa, yavuze ko yamaze umwanya munini mu biro by’umushinjacyaha mukuru, akaza gusohoka ahita ajyanwa na polisi yamutwaye mu modoka yari irindiwe umutekano bikomeye ndetse iherekejwe n’izindi modoka nyinshi za polisi.
Umunyamategeko we Me Henriette Bongwalanga, yemeje ifungwa ry’umukiriya we, avuga ko Polisi yamujyanye ifite inyandiko yo kumuta muri yombi.
Depite Jean-Marc Kabund yatawe muri yombi, Inteko Ishinga Amategeko itarabasha gutakaza ubudahangarwa bwe kuko kuri uyu wa Mbere ubwo yagombaga gufatirwa iki cyemezo yanze kuyitaba ku nshuro ya kabiri.
Ibaruwa yandikiye Inteko Ishinga Amategeko ayimenyesha impamvu atayitabye, Depite Jean-Marc Kabund yavuze ko adashobora kwemera kugwa mu mutego w’icuraburindi ari gucurirwa n’Inteko ugamije kumufunga umunwa.