KIGALI — Abashakashatsi, abafata ibyemezo, inzobere mu mihindagurikire y’ikirere, abafatanyabikorwa ndetse n’urubyiruko, bahuriye i Kigali muri Rwanda Climate Science Symposium 2026 (RCSS2026), mu nama igamije guhuza ubumenyi bwa siyansi n’ibyemezo bifatwa ndetse n’ibikorwa bifatika byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Iyi nama, ifite insanganyamatsiko igira iti “Where Climate Research Meets Policy”, yibanze ku buryo ubushakashatsi bukorwa ku mihindagurikire y’ikirere bwakoreshwa mu igenamigambi no mu gufata ibyemezo bifasha u Rwanda guhangana n’ingaruka z’ikirere no kubaka ubudahangarwa bw’igihugu.
Mu gufungura iyi nama, Silvia Heer, Head of Cooperation Department muri Ambasade y’u Budage mu Rwanda, yashimangiye akamaro ko guhuza abashakashatsi, abafata ibyemezo n’abakora ibikorwa bifatika, kugira ngo ubumenyi buboneka mu bushakashatsi butagarukira mu bitabo n’inyandiko, ahubwo buhinduke ibikorwa bifatika.
Muri RCSS2026 hagarutswe cyane ku butumwa butatu bw’ingenzi: “Science for Better Climate Decisions”, busobanura ko siyansi ikwiye gufasha mu gufata ibyemezo byiza ku bijyanye n’ikirere; “Research for Climate Action”, bushimangira ko ubushakashatsi bukwiye kuvamo ibikorwa; ndetse na “Researching Climate Today for Resilience Tomorrow”, bugaragaza ko kumenya no kwiga ku kirere uyu munsi ari ugutegurira igihugu ejo hazaza.
Ubumenyi bugomba kuvamo ibikorwa
Dr. Didier Ntwari, ushinzwe Ishami ry’Ubumenyi bw’Isi n’Isanzure muri Rwanda Space Agency, yavuze ko RCSS2026 idakwiye gufatwa nk’urubuga rwo gusangiza abantu ubushakashatsi gusa, ahubwo ko igomba gufasha guhindura ubumenyi bukaba ibyemezo n’ibikorwa.
Yagize ati: “Iri huriro rizatanga ubushakashatsi n’ibyifuzo bya politiki bishobora gushyirwa mu bikorwa, rikomeze ubufatanye, kandi rifashe guhindura ubumenyi ku mihindagurikire y’ikirere ibyemezo bifasha u Rwanda kugera ku byihutirwa mu bijyanye n’ikirere no guteza imbere ubukungu bukoresha ingufu nke za karuboni.”
Uruhare rwa Rwanda Space Agency muri iyi gahunda rugaragaza kandi uko ikoranabuhanga rishingiye ku isanzure rigenda riba ingenzi mu kumva no gukurikirana impinduka zibera ku bidukikije.
Amakuru akomoka ku byogajuru ashobora gufasha gukurikirana imikoreshereze y’ubutaka, gusuzuma impinduka ku bidukikije, kumenya ahashobora kwibasirwa n’ibiza ndetse no gufasha mu igenamigambi rishingiye ku makuru.
“Imihindagurikire y’ikirere yamaze kugera hano”
Mu biganiro byatanzwe muri iyi nama, hanagarutswe ku kuba ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere atari ikibazo cy’ejo hazaza gusa, ahubwo ko zimaze kugaragara.
Fidèle Bingwa yagize ati: “Imihindagurikire y’ikirere yamaze kugera hano. Inshingano dufite ni ukwitegura ibizaza, binyuze mu kugabanya ingaruka zayo no kwihanganira izidashobora kwirindwa, kuko ibyo dufata uyu munsi ari byo bizagena niba tuzaba twiteguye ejo.”
Ibi byagaragaje ko hakenewe ingamba zihuriweho zirimo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kongera ubudahangarwa bw’abaturage no gukoresha amakuru yizewe mu gutegura ibisubizo ku ngaruka z’ikirere.
Kumenya iteganyagihe bishobora kurinda ubuzima n’imitungo
Muri RCSS2026 hanagarutswe ku kamaro k’amakuru y’ikirere n’iteganyagihe mu gufasha abaturage kwirinda ingaruka z’imvura nyinshi, imyuzure n’ibindi biza.
Thadée Twagirimana, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ibidukikije, yasabye abaturage kugira akamenyero ko gukurikirana amakuru y’iteganyagihe no kwitegura hakiri kare.
Yagize ati: “Abanyarwanda bagomba kwitegura, bagakomeza ibisenge by’inzu zabo kandi bagakurikirana amakuru ya buri munsi kugira ngo bamenye uko iteganyagihe rihagaze.”
Ubu butumwa busaba ko kwirinda ingaruka z’imvura bitatangirira igihe imvura yamaze kugwa. Umuturage ashobora gufata ingamba mbere, zirimo gukomeza igisenge cy’inzu, gusukura imiyoboro y’amazi no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego zibishinzwe.
Amakuru ya hydro-meteorology, arimo ibipimo by’imvura, ubushyuhe, ubuhehere bw’umwuka, umuvuduko w’umuyaga, igihe izuba rimara n’imiterere y’amazi, na yo afite uruhare rukomeye mu kumenya uko ikirere n’amazi bihagaze mu bice bitandukanye by’igihugu.
Kongera sitasiyo n’ubushobozi bwo gukusanya amakuru
Muri gahunda zo kunoza serivisi zishingiye ku makuru y’ikirere n’amazi, hateganywa kongera ubushobozi bw’ishami rishinzwe hydro-meteorological services muri Rwanda Meteorology Agency.
Harimo gukora ubushakashatsi ku bipimo by’amazi, guhuza amakuru ava kuri sitasiyo zitandukanye, kugaragaza ahakenewe sitasiyo nshya, kubona ibikoresho ndetse no guhugura abakozi bashinzwe gukusanya no gusesengura ayo makuru.
Ibi bigamije gutuma amakuru y’ikirere n’amazi aboneka ku gihe, akagira akamaro mu gufata ibyemezo no mu gufasha abaturage kwitegura ibishobora kubageraho.
RCSS2026 yagaragaje ko mu rugamba rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ubushakashatsi, ikoranabuhanga, politiki n’ibikorwa by’abaturage bigomba kugendana.
Kuva ku makuru akomoka mu byogajuru kugeza ku iteganyagihe umuturage akurikira buri munsi, ubumenyi bwa siyansi bushobora kugira uruhare mu kurinda ubuzima, imitungo n’ibikorwa by’iterambere.
Ubutumwa bw’ingenzi bw’iyi nama burumvikana: ubushakashatsi bw’uyu munsi bushobora kuba umusingi w’ibyemezo byiza n’ubudahangarwa bw’u Rwanda bw’ejo.
Wilson Mukimbiri
