Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yikomye u Burayi na Amerika bakeka ko bashobora gutsinda igihugu cye binyuze mu ntambara, ndetse anavuga ko niba babishaka bagerageza bakazareba.

Ubwo yahuraga n’abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane, Putin yavuze ko urugamba u Burusiya burimo kurwana na Ukraine rwagaragaje impinduka mu miyoborere kuburyo Isi itagomba gushingira ku bitekerezo by’uruhande rumwe.

Mu ijambo rye, yanakomoje ku biganiro bigamije guhagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine, aho yavuze ko amahirwe yabyo azajya agenda agabanyuka uko intambara irushaho kumara iminsi.

Ati “Uyu munsi twumva ko bashaka kudutsindira ku rugamba. Ni iki mwavuga? Mubareke bagerageze. Twumvise inshuro nyinshi ko [u Burayi na Amerika] bashaka kurwana natwe kugeza ku Munya-Ukraine wa nyuma. Ibi ni ibyago ku baturage ba Ukraine, ariko ibintu byose birasa n’aho ari ho bigana.”

U Burusiya bushinja uburengerazuba kubugabaho intambara binyuze mu bihano byinshi babufatiye mu bukungu, n’uburyo bakomeje kohereza intwaro nyinshi kandi zikomeye muri Ukraine.

Putin yavuze ko u Burusiya ari bwo burimo kwinjira mu ntambara neza, yongeraho ko kugeza ubu imishyikirano hagati y’impande zombi ishoboka.

Yagize ati “Buri wese akwiye kumenya ko mu buryo bwa nyabwo, nta kintu turatangira mu buryo bufatika. Ku rundi ruhande, ntabwo duhakana ibiganiro bigamije amahoro. Ariko abo batabishaka bakwiye kumenya ko uko bitinda kurushaho, ni ko kuganira natwe bizabagora.”

Putin ubwo yaganiraga n’abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane.

Kuva ku wa 24 Gashyantare 2022, u Burusiya bukomeje kwigarurira ibice byinshi bya Ukraine.

Agaheruka ni Luhansk, ndetse ubu urugamba rukomeje muri Donetsk. Ni ibice u Burusiya buvuga ko bushaka kubohora, ndetse bwamaze kwemeza ko ari Repubulika ebyiri zigenga.

Muri ibi biganiro yagiranaga n’abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko, umwe muri bo witwa Sergei Mironov wo mu ishyaka A Just Russia, yasabye Putin gushyiraho ikigo cyafasha kuba ibice byafashwe kuri Ukraine byomekwa ku Burusiya.

Ni igitekerezo Putin yamwijeje ko bazaganiraho.

Share.
Leave A Reply