Perezida w’Uburusiya yemeje ko agiye kwagura imibanire yubaka kandi muri byinshi hamwe na Korea ya Ruguru, ibihugu bisangiye kuba umwanzi wabyo ari Amerika.

Mu ibaruwa yoherereje mugenzi we Kim Jong Un ku munsi w’ubwigenge bwa Pyongyang, Vladimir Putin yavuze ko ibyo bizaba biri mu nyungu z’ibihugu byombi.

Mu gusubiza, Kim yavuze ko ubucuti bw’ibihugu byombi bwahereye mu ntambara ya kabiri y’isi aho batsinze Ubuyapani.

Kim yanavuze ko ubucuti bwa Korea ya Ruguru n’Uburusiya bwavutse mu ntambara yo kurwanya Ubuyapani kandi ko bwakomeje  bukaguka mu kinyejana nyuma y’ikindi.

Yongeraho ko ubwo bucuti n’ubufatanye hagati y’ibi bihugu bwageze ku rwego rwo hejuru, ku rugamba rumwe rwo gucogoza ingufu za gisirikare z’umwanzi n’ubushotoranyi.

Pyongyang ntiyasobanuye izo ngufu z’umwanzi mu izina, ariko iyo nyito yakoreshejwe kenshi na Korea ya Ruguru mu gusobanura Amerika n’inshuti zayo.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Korea ya Ruguru yabaye kimwe mu bihugu bike byemera leta ebyiri zishyigikiwe n’Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine, nyuma y’uko Moscow isinye itegeko ko izo leta zigenga.

Mu kwihimura, Ukraine iri kurwana n’Uburusiya bwateye ubutaka bwayo, yahagaritse umubano wose na Pyongyang.

Ibi kandi bitangajwe mu gihe Putin yanavuze ko yiteguye guha intwaro ibihugu bifatanyabikorwa byayo, nyuma yo kuvuga ko yita mu mubano igihugu cye gifitanye n’ibihugu byo muri Afurika, Amerika y’Amajyepfo ndetse na Aziya.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version