Ikipe y’Igihugu ya Portugal yatsindiwe mu rugo na Serbia ibitego 2-1 mu mukino wabaye ku Cyumweru, inanirwa kubona itike yihuse yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Aleksandar Mitrović usanzwe ukinira Fulham, yatsindiye Serbia igitego ku munota wa 90, cyiyafashije kwizera kuzakina Igikombe cy’Isi mu 2022.

Portugal yari imbere y’abafana bayo, yari yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Renato Sanches ku munota wa kabiri.

Serbia yasatiraga cyane mu minota yakurikiyeho, yategereje umunota wa 31, ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Dusan Tadić ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu Rui Patricio ananirwa guhagarika umupira.

Gutsinda uyu mukino byatumye Serbia iyobora Itsinda A n’amanota 20, irusha Portugal amanota atatu, byayihaye itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2022.

Ku ruhande rwa Portugal, yo izakina imikino ya play-offs muri Werurwe 2022 kugira ngo imenye niba izakina Igikombe cy’Isi.

Mu Itsinda B, Espagne yabonye itike nyuma yo gutsinda Suède igitego 1-0 cyinjijwe na Alvaro Morata ku munota wa 86.

Indi kipe yaraye ibonye itike ni Croatia yatsinze u Burusiya igitego 1-0 cyitsinzwe na Fedor Kudryashov mu Itsinda H.

Ibi bihugu uko ari bitatu byabonye itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 ku Cyumweru, byiyongereye kuri Qatar izakira irushanwa, u Budage, Danemark, Brésil, u Bufaransa n’u Bubiligi.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version