Polisi y’u Rwanda yatangaje ko amategeko yayo agenga imyitwarire na Sitati yayo, biyiha uburenganzira bwo kuba yakurikirana Umupolisi no mu gihe urukiko rwamugize umwere, rwamurekuye cyangwa se akiburana.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge habereye impaka zikomeye mu rubanza ruregwamo abantu 12 bakekwaho icyaha cya ruswa barimo n’abapolisi.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwafashe umwanzuro ko abapolisi batatu bari bafashwe bashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano no kwaka ruswa rurabarekura, ariko Polisi y’Igihugu irabafata irabafunga.

Ubwo bari bongeye kwitaba Urukiko, CIP Irivuzumuremyi Jonas uregwa yavuze ko icyemezo cy’Urukiko kitubahirijwe.

Ati “Twatunguwe no kuva muri Kasho ya Polisi ya Rwezamenyo aho twari tumaze iminsi dufungiye, twagera hanze tukahasanga imodoka ya Polisi y’Ishami rishinzwe Imyitwarire muri Polisi ryitwa PDU iturindiriye, bagahita batujyana kudufungira Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi.”

Me Irene Bayisabe wunganira IP Munyarukundo Kararo Thomas na we wari warekuwe, yahise abwira Urukiko ko kugeza ubu atazi aho umukiliya we ari.

Ati “Natunguwe no kumva agifunze kandi afunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubu akaba afungiye ahantu twe tutazi tutanemerewe kumugeraho yaba njye cyangwa umuryango we.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, yavuze ko amategeko agenga imyitwarire muri Polisi, agena ko Umupolisi ashobora gukurikiranwa kabone n’iyo urukiko rwaba rwamugize umwere.

Yaize ati: “Muri Polisi gukekwaho ruswa, kuyirya, ntabwo ari imikino bifite ingaruka zikomeye. Ibyo Abapolisi barabyiga iyo bari mu mahugurwa y’ibanze, iyo ari bato cyangwa ba Ofisiye. Yaba Sitati yihariye n’amategeko agenga imyitwarire arabiteganya kandi yigishwa mu mashuri. Ntabwo gukekwaho ruswa cyangwa kuyifata ari imikino, ari ibintu uvuga gusa ngo bizarangirizwa mu nkiko.”

Ingingo ya 67 ya Sitati igenga Polisi y’u Rwanda iteganya ko ikosa n’igihano cy’imyifatire y’umupolisi ntaho bihuriye n’icyaha n’igihano giteganywa n’amategeko ahana ku buryo igikorwa kimwe cy’umupolisi gishobora gukurikiranwa ku kazi no mu Bushinjacyaha.

Ibyo bivuze ko aho ikirego cy’Ubushinjacyaha cyaganisha hose, umuyobozi ufite ububasha bwo guhana umupolisi, bitamubuza gutanga ibihano byo mu rwego rw’imyitwarire.

Mu mategeko agenga imyitwarire ya Polisi y’Igihugu mu ngingo ya karindwi, harimo ko icyaha cyakozwe n’umupolisi gishobora gukurikiranwa mu rwego rw’imyitwarire no mu Bushinjacyaha.

Nayo igaragaza ko ikirego cy’ubushinjacyaha kidashobora kubuza komite ishinzwe imyitwarire guhana umupolisi mu rwego rw’imyitwarire mu gihe ikosa ry’imyitwarire rimuhama.

Iyo urukiko rusanze ibyakozwe atari icyaha, igihano cy’imyitwarire kigumaho mu gihe ibyo bikorwa umupolisi yakoze bigize ikosa ry’imyitwarire.

CP Kabera ati “Kuri bariya bapolisi rero, barakurikiranwa n’inkiko nibyo, ubushinjacyaha bwarabaregeye ariko natwe turabakurikirana. Twebwe rero tubakurikirana tubafite, ntabwo turi urukiko, ntabwo turi parike ngo turabareka, itandukaniro ni uko tubakurikirana tubafite.”

Yavuze ko aba bapolisi aho bari bitaweho ku buryo umuntu wese wabashaka, yaba abavoka bashobora kwegera Polisi y’Igihugu bakahabwa bakavugana.

Yagize ati: “Ariko ntabwo aya mategeko agenga Polisi ashobora kwirengagizwa ngo ni uko umunyamategeko yabifashe ukundi cyangwa abandi babifashe ukundi. Twe ntabwo twica amategeko ahubwo Abapolisi bagomba kumenya ko gukekwaho ruswa, kuyirya cyangwa kuyifata ntabwo ari imikino iganisha ku nkiko gusa. Bifite n’icyo bivuze ku myitwarire ku buryo Polisi itakwihorera ngo widegembye.”

Polisi y’Igihugu ifite ishami rishinzwe imyitwarire, mu gihe hari umupolisi ufunzwe, abunganizi be begera iryo shami bakabasha kumuvugisha.

Mu nyubako za Polisi y’Igihugu hashyizweho aho abo bapolisi bashobora kuganirira n’abunganizi babo mu buryo bwisanzuye.

Ati: “Uwo muntu ni umupolisi, ntabwo arirukanwa, ntabwo uri bumwite umusivile. Mu gihe acyambaye impuzankano za Polisi, agihembwa [kuko hari igihe kigera imishahara yabo igahagarara] urumva rero ni Umupolisi agomba gukurikiranwa nk’Umupolisi, Polisi ikamenya aho ari nubwo yaba yitaba n’izo nkiko.”

Polisi yakajije ingamba zo kurwanya ruswa nyuma y’uko bigaragaye ko mu rwego rwayo rushinzwe umutekano wo mu muhanda ikirangwamo.

Raporo iheruka ya Transparency Rwanda yerekana ishusho ya ruswa mu gihugu, igaragaza ko inzego z’ubutabera n’umutekano cyane Polisi y’Igihugu ari zo zikunda kugaragaramo ruswa.

Nko mu 2021, ruswa mu Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda yarazamutse cyane ugereranyije n’indi myaka. Yageze kuri 15,2% ivuye kuri 12,7% mu 2020 na 12,4% mu 2019.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version