Leta ya Florida kuri uyu wa Kane yajyanye Perezida Joe Biden na Guverinoma ye mu nkiko, ibashinja gukingiza ku ngufu abantu bose bakorana na Leta barimo n’abatsindira amasoko yo kuyigemurira.
Ni ikirego cyatanzwe bigizwemo uruhare na Guverineri wa Florida, Umu- républicain utajya imbizi n’abademokarate, Ron DeSantis.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ron DeSantis yavuze ko Perezida Biden nta bubasha afite bwo gutegeka ko abatsindiye amasoko ya Leta bikingiza bo n’abakozi babo, kuko bihabanye n’Itegeko ryo gupiganira amasoko.
Uyu mugabo Ron DeSantis amaze igihe arwanya ibikorwa bigamije kwirinda Covid-19 kuko yemeza ko bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mubyo yakunze kunenga ni ugukingira abantu ku ngufu no gutegeka abantu kwambara udupfukamunwa.
Aherutse kuvuga ko mu kwezi gutaha azatumiza abadepite kugira ngo bakureho itegeko risaba abantu bafite ubucuruzi bwigenga kwikingiza.
AP yatangaje ko ibyo Ron DeSantis ari gukora bisa nko gukomeza kwimenyekanisha kuko afite gahunda yo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida mu 2024.
Abantu batsindiye amasoko ya Leta guhera mu Ukuboza uyu mwaka bagomba kuba bikingije bo n’abakozi babo. Sosiyete kandi zifite abakozi basaga ijana nazo zasabwe kubakingiza cyangwa bakajya bipimisha buri cyumweru.