Kuri uyu wa gatatu, Perezida Paul Kagame ari mu bayobozi b’Abanyafurika bishimiye gahunda ya ‘Accord for Healthier World’ yatangajwe n’igihangange mu bya farumasi Pfizer, bikaba biteganijwe ko izazamura uburinganire bw’ubuvuzi ku bantu miliyari 1,2 batuye mu bihugu 45 byinjiza amafaranga make.

Muri iyi gahunda, Pfizer izatanga imiti yose iriho n’izakorwa ndetse n’inkingo ziboneka muri Amerika cyangwa Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi hadakurikijwe inyungu ku bihugu 45 byinjiza amafaranga make, harimo u Rwanda, Gana, Malawi, Senegali na Uganda.

Gahunda ya Pfizer yatangiriye i Davos mu Busuwisi, ku ruhande rw’ihuriro ry’ubukungu ku Isi (WEF), biteganijwe ko izagabanya ubusumbane bw’ubuvuzi buri hagati y’ibihugu byinshi byinjiza amafaranga make ndetse n’ahandi ku isi.

Perezida Kagame yavugiye mu kiganiro n’itangamakuru cyo gutangaza ku mugaragaro ubu bufatanye i Davos, ko yishimiye iki gikorwa cya Pfizer, agaragaza ko kubona byihuse kandi bihendutse imiti n’inkingo bigezweho ari byo shingiro ry’uburinganire bw’ubuvuzi ku Isi.
Ati: “Ibyo Pfizer yiyemeje muri gahunda ya Acord bishyiraho amahame mashya muri urwo rwego, twizera ko tuzabigana kimwe n’abandi. Aya masezerano ni intambwe y’ingenzi iganisha ku mutekano urambye w’ibihugu ku nzego zose.” Yakomeje avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda ari iby’agaciro kugira ubu bufatanye. Ati: “U Rwanda rwishimiye cyane kwitabira aya masezerano, hamwe n’ibihugu by’abafatanyabikorwa, kandi turateganya kongera iyi miti ndetse n’inkingo mu bubiko bw’amavuriro rusange”.

Umuyobozi mukuru wa Pfizer, Albert Bourla, yavuze ko uru ruganda rwiyemeje kugira uruhare mu kuziba icyuho cy’uburinganire bw’ubuvuzi cyagaragajwe n’icyorezo cya Covid-19.
Ati: “Nk’uko twabyigiye ku isi hose ku rukingo rwa COVID-19, gutanga Imiti ni intambwe yambere yo gufasha abarwayi. Tuzakorana cyane n’abayobozi bashinzwe ubuzima ku isi kugira ngo tunoze iterambere mu gusuzuma, uburezi, ibikorwa remezo, kubika n’ibindi. ”

Ibihugu biri muri aya masezerano birimo ibihugu 27 byose byinjiza amafaranga make kimwe n’ibihugu 18 byinjiza amafaranga make yo mu rwego rwo hejuru bivuye mu cyiciro cyo hasi kugeza hagati yo hagati mu myaka icumi ishize.

Mu masezerano, Pfizer yiyemeje gutanga imiti 23 n’inkingo bivura indwara zandura, kanseri zimwe na zimwe, nindwara zidasanzwe kandi zanduza.
Gutanga iyi miti na inkingo mu buryo bworoshye kuboneka, bifite ubushobozi bwo kuvura indwara zitandura n’izandura zihitana ubuzima bw’abantu bagera kuri miriyoni buri mwaka muri ibi bihugu nindwara zidakira zigira ingaruka zikomeye kumibereho byibuze igice cya miliyoni.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version