Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye Polisi y’u Rwanda ku murava, ubwitange n’akazi gakomeye yakoze mu myaka 25 ishize, byatumye Abanyarwanda babaho batekanye kandi bakora ibikorwa byabo mu cyubahiro no mu mudendezo.


Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu muhango wo gutanga ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) ku bapolisi 436 barangije neza amasomo yabo, igikorwa cyahujwe no kwizihiza imyaka 25 ya Polisi y’Igihugu mu bufatanye butanga umutekano.


Mu ijambo rye ryuzuyemo gushimira no gukomeza abapolisi, Umukuru w’Igihugu yavuze ko umutekano Abanyarwanda bafite uyu munsi utaturutse ku bw’imbaraga za Polisi gusa, ahubwo wubakiye ku bufatanye bw’inzego zitandukanye ndetse n’uruhare rw’Abanyarwanda ubwabo.


Yagize ati: “Ndashimira abapolisi bose, ab’uyu munsi n’abo mu gihe cyahise, ku bw’umurava n’ubwitange bwatumye Abanyarwanda babaho kandi bagakora akazi kabo batekanye mu cyubahiro n’agaciro bibakwiriye.”


Perezida Kagame yagaragaje ko imyaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze yubaka amateka meza yaranzwe no gukorana bya hafi n’izindi nzego z’umutekano, ibintu byafashije igihugu gukomeza kugira ituze n’umutekano ushimwa ku rwego mpuzamahanga.


Ati: “Ibyo Polisi yagezeho byavuye ku gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo n’izindi nzego z’umutekano, ariko cyane cyane bikaba byaragizwemo uruhare n’Abanyarwanda ubwabo.”
Uyu muhango wabereye mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda riherereye i Gishari, aho aba bapolisi bamaze hafi umwaka bahugurwa mu bijyanye no gucunga umutekano, ubunyamwuga, imikorere ya Polisi ndetse no gukorera abaturage.


Muri uwo muhango kandi, Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko abapolisi bahize abandi mu myigire no mu myitwarire, abashimira umuhate bagaragaje ndetse abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’ubunyangamugayo, gukorera igihugu no kurinda abaturage.


Abasoje aya mahugurwa biyongereye ku mbaraga za Polisi y’u Rwanda zikomeje gufasha igihugu gukomeza kugira umutekano usesuye, ari na wo shingiro ry’iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.


Mu myaka 25 ishize, Polisi y’u Rwanda yakomeje kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano, kurwanya ibyaha, gufasha abaturage no guteza imbere imikoranire myiza hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage, ibintu byatumye yizerwa cyane n’Abanyarwanda.


Uyu munsi, u Rwanda rukomeje kwishimira umutekano n’ituze biri mu bifasha abaturage gukora, gushora imari no kubaho batekanye, ari na byo Perezida Kagame yavuze ko bikwiye gukomeza kubungabungwa n’inzego zose z’igihugu hamwe n’abaturage ubwabo.

Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version