Ibihugu by’u Bushinwa na Malawi byiyemeje kurushaho guteza imbere imibanire myiza isanzwe hagati yabyo n’u Rwanda.

Ni nyuma yaho Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2022, yakiriye ba ambasaderi bashya b’ibyo bihugu byombi bamugejejeho impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Ambasaderi mushya w’igihugu cy’u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun avuga ko umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubushuti bwa Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ari umusingi ukomeye azubakiraho mu nshingano ze.

Ambasaderi mushya w’u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun yagejeje kuri Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda

Ambasaderi mushya wa Malawi Andrew Zumbe Kumwenda we avuga ko ikimushishikaje ari dipolomasi ishingiye ku bukungu n’ubucuruzi kuko ari na bwo butumwa nyamukuru yahawe na Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera ubwo yamuhaga inshingano.

Avuga kandi ko Malawi yifuza kugera ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu nzego zinyuranye z’iterambere ry’igihugu bityo ko no mu bimuzanye harimo kwiga neza ibyo u Rwanda rukora neza kugirango na Malawi ibikore.

Ambasaderi mushya wa Malawi Andrew Zumbe Kumwenda, yagejeje kuri Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda

Ambasaderi Andrew Kumbe Kumwenda agaragaza ko Malawi ari igihugu cyifuza kwigira ku miyoborere ya Perezida Paul Kagame dore ko ngo kubera icyubahiro Abanyamalawi bamuha banamwitiriye umwe mu mihanda yo muri icyo gihugu.

Ambasaderi wa Malawi afite icyicaro i Dar Es Salaam muri Tanzania mu gihe ambasaderi w’u Bushinwa we afite icyicaro i Kigali.

Share.
Leave A Reply