Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge, biteganyijwe ku wa Kane tariki 9 Ukuboza 2021.
Tanzania yabonye ubwigenge mu 1961, kuri ubu ikaba yizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge yabonye mu 1960, ikaba yari yarakolonijwe n’u Bwongereza.
Umukuru w’Igihugu ni umwe mu bazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize igihugu cya Tanzania kibonye ubwigenge.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko Perezida Kagame ageze i Dar es Salaam yakiriwe na Minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Prof. Palamagamba John Kabudi.
President Kagame has arrived in Dar es Salaam where he was received by Tanzanian Minister of Constitutional and Legal Affairs, Prof. Palamagamba John Kabudi @j_kabudi ahead of tomorrow’s 60th Independence Day celebrations. pic.twitter.com/EXC1JfSkwj
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) December 8, 2021
Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Tanzania, nyuma y’uko Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan na we yari aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda muri Kanama 2021.
Uru kandi ni uruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiriye muri Tanzania, kuva Samia Suluhu Hassan yaba Perezida w’iki gihugu asimbuye John Pombe Magufuli witabye Imana muri Werurwe 2021.