Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, ruratangaza ko hatagize igikorwa ngo ingagi n’izindi nyamaswa zibarizwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ngo zibone aho zisanzurira hahagije, byaziviramo gukendera burundu, bigateza ingaruka ku bukungu n’iterambere ry’abaturage, ari yo mpamvi igiye kwagurwa yongerwaho hegitari 3,740.

Leta y’u Rwanda yashoye Miliyoni 255 z’Amadolari ya Amerika, azakoreshwa mu mushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu rwego rwo kuyongerera ubuhumekero.

Eugene Mutangana, umukozi wa RDB ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga za Pariki z’igihugu, asobanura ko urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane inyamaswa zirimo n’ingagi zibarizwa muri iyo Pariki, uko zikomeza kwiyongera zororoka, ari na ko zikenera aho kuba zisanzuye. Ubwo intambwe yo kuyagura izaba igezweho, ngo bizazamura ubukungu bihereye ku baturage.

Yagize ati “Igikenewe ni uko Pariki igira ubuhumekero buhagije, bworohereza inyamaswa kuyibamo zisanzuye, zitagira ibyo zangiza by’abaturage nk’uko hari aho tubibona ubu. Igihe umuturage azaba abayeho ibye bitekanye, na we kandi akabaho yirinda kugira ibyo yangiza byo muri Pariki, yaba Pariki ubwayo ndetse n’umuturage ubwe, icyifuzo ni uko bibana nta kibangamiye ikindi”.

Ati “Ubuso bwa Ha 3,740 mu Mirenge ya Kinigi na Nyange nibwo duteganya kuzaguriraho Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Ni ubutaka busanzwe ari ubw’abaturage babarizwa mu ngo 3600. Bazimurwa babanje guhabwa ingurane, ziyongeraho amazu y’ubuntu bazatuzwamo mu mudugudu w’icyitegererezo duteganya kubaka, ndetse bakazanafashwa gutegura imishinga bazaterwamo inkunga, aho tunateganya ko izababyarira inyungu iruta ituruka mu byo bakora ubu”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yemeza ko ibi bizafasha kwihutisha iterambere ry’umuturage.

Yagize ati “Turashima Leta yatekereje ko Pariki irushaho gutezwa imbere, ariko by’umwihariko no kuba yaratekereje ku bayituriye, bagashyirwa imbere mu kubigiramo inyungu nyinshi, kuko ingurane bateganyirizwa, yiyongeraho kubatuza heza mu mazu bazubakirwa, yujuje ibyangombwa nkenerwa ndetse n’indi mishinga ishamikiyeho kuri ibyo bikorwa. Tubibonamo igisubizo kirambye ku mpande zombie, hagati y’umuturage na Pariki ubwayo”.

Mu biganiro byabaye ku wa mbere tariki 25 Ukwakira 2021, bigamije gusobanura imiterere y’uyu mushinga, byahuje RDB, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’inzego zitandukanye zo mu Turere twa Musanze na Burera, zifite aho zihuriye n’ibikorwa by’ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Ibirunga, hari bamwe bagaragaraje impungenge z’igabanuka ry’umusaruro, cyane cyane w’ibirayi n’ibireti, uturuka mu gace Pariki izagurirwaho, icyakora Ikigo RDB kibizeza ko umushinga utaziye kugira ibyo uhagarika, cyangwa ngo ugire ibyo usubiza inyuma.

Abaturage basabwa kuwushyigikira, kuko ingagi n’izindi nyamaswa ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima, ubwo bizaba bibungabunzwe mu buryo burambye, bizarushaho kwiyongera, binafashe kuzamura ubukerarugendo n’ishoramari ribushingiyeho, cyane cyane rikorerwa mu bice byegereye Pariki.

Umushinga wo kwagura Pariki y’igihugu y’Ibirunga, ushyirwa mu bikorwa mu byiciro bizamara igihe cy’imyaka 10. Ubu inyigo yawo irimo kugana ku musozo, aho biteganyijwe ko muri Nyakanga 2022 uzahita utangirana n’icyiciro cya mbere cy’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Share.
Leave A Reply