Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku Isi (OMS), ryatangaje ko indwara ya  monkeypox ari ikibazo gihangayikishije Isi.

Uyu mwanzuro wafashwe ubwo hasozwaga inama ya kabiri ya komite idasanzwe ya OMS kuri virusi.

Umuyobozi mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko kugeza ubu abantu barenga 16 000 bagaragaweho n’iyi virusi ya Monkeypox mu bihugu 75. Kandi ko abantu batanu bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Dr Tedros yavuze ko komite ishinzwe ubutabazi itashoboye kumvikana ku kumenya niba icyorezo cya monkeypox kigomba gushyirwa mu byorezo bihangayikishije cyane ku isi, gusa yavuze ko iki cyorezo cyakwirakwiriye ku isi byihuse kandi ko yahisemo ko koko gihangayikishije amahanga.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version