Hirya no hino ku Isi haracya garagara abafite ubumuga bw’uruhu rwera bagihura nihohoterwa rikabije,bamwe bakajyanwa mu mihango ya gipfumu bakabatangamo ibitambo, abandi bakicwa, kimwe n’uko hari abakibaha akato bikaba bigikoma mu nkokora iterambere ryabo.

Nyamara ngo kugirango umuntu avuke afite ubwo bumuga, bituruka ku turemangingo (Genes),dutangwa n’abashakanye ku mpande zombi mu gihe bose baba batwifitemo nk’uko bisobanurwa na Charles Komezusenge, Umuyobozi mukuru wungirije w’Ihuriro ry’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda(OIPPA).

Ati “Ubusanzwe kugira ngo umwana avuke afite ubu bumuga, biterwa n’uko ababyeyi bombi baba bifitemo uturemangingo twa ‘Albinism’ muribo kandi ku mpande zombie. Bityo rero iyo duhuye (uturemangingo) mu iremwa ry’umwana avukana ubumuga bw’uruhu rwera.”

Charles Komezusenge, Umuyobozi mukuru wungirije wa OIPPA,asaba abagifata abantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera nk’abadashoboye guhindura imyumvire kuko nabo bashoboye.

Aha niho ahera asaba buri wese kudaha akato abantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera, kuko  ntawe uhitamo uko agomba kuvuka ameze kandi ko ari ibintu byaba kuri buri wese cyane ko ushobora gusanga  wifitemo iyo Genes y’Albinism utabizi! 

Komezusenge anasaba abakibifata nk’amahano yabagwiririye guhindura imyumvire, kuko babo bashoboye kandi ngo mu gihe bakwitabwaho kimwe n’abandi nabo bakwiteza imbere, bakubaka n’ingo nk’uko abababanjirije babikoze.

Yagize ati “Murumva rero ko buri wese yamubyara. Ababifata nk’amahano yaguye, amarozi….icyo nababwira bahindure imyumvire kandi bumve ko umuntu ufite ubumuga bw’uruhu rwera nawe ashoboye, akeneye kurindwa, gukundwa , kubahwa nkabandi  ahubwo aho bishoboka banamufashe kugera ku iterambere kimwe n’abandi! Akurirweho inzitizi zikigaragara muri society, mu burezi, mu buvuzi,… niba hari n’ako kazi bakamuhe.”

Yongeyeho ati “Ibyo bikozwe uwo mwana yazakura nawe akaba umugabo cyangwa umugore nk’uko natwe twakuze tukaba twubatse ingo zawe.”

Charles Komezusenge kandi asaba ko “Leta n’abikorera muri gahunda zabo zose batangira kwinjiza muri gahunda zabo zose  abantu bafite Ubumuga bw’uruhu! Society Tureke kubita amazina apfobya,iyo gira inka ayibone, VUP, inguzanyo muri bank,… mbese buriwese ahange udushya tugamije iterambere ridaheza umuntu ufite Ubumuga bw’uruhu!” 

Hari abaturage bashimangira ko umuntu ufite ubumuga bw’uruhu rwera nawe ashoboye, ahubwo ikibazo ngo n’uko hari abakibafata nk’aho Atari abantu, bakabaheza mu bikorwa byababyarira inyungu.

Umwe mubo twaganiriye yagize ati “Njye nigeze kujya ahantu mpasanga umuganga ufite ubumuga bw’uruhu, nyamara yanyakiriye neza rwose ntaha nishimye. Njye ndabihamya ko nabo bashoboye ikibazo n’abakibima amahirwe.”

Undi ati “Mu ishuri nigamo, dufitemo babiri, akndi no mu manota baraturusha, ahakiri ikibazo ni mu myumvire y’abantu bakibafata nk’aho Atari abantu.”

Bimwe mu bikunze kugora abafite ubumuga bw’uruhu rwera, harimo ubushomeri, kutabona amavuta yo kwisiga yabugenewe abarinda Knseri y’uruhu, kutabasha kureba cyangwa gusoma ibintu biri kure, kubangamirwa n’izuba, ubukene, kwitwa amaIzina abapfobya, akato n’ibindi,   gusa mu Rwanda abafite ubu bumuga kugeza ubu barishimira ko basigaye bafatira aya mavuta ku bigo nderabuzima kandi bakayonera kuri Mutuelle se Santé.

Mu rwego rwo kwishaka mo ibisubizo, no kugaragaza ko bashoboye, abafite ubumuga bw’uruhu rwera mu Rwanda, bakora amasabune yitwa ‘Light Soap’.
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version