Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, buvuga ko hari umuyoboro w’amazi mu Murenge wa Kayenzi watangiye kubakwa uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe.
Hashize igihe kinini, abatuye mu Mirenge itandukanye bataka ko nta mazi bagira.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée avuga ko babanje gutunganya isooko y’amazi muri Ntwari aho bafashe amasooko menshi bayahuriza mu bigega 2 bayageza i Musambira.
Tuyizere avuga ko nyuma baje gusuzuma basanga mu Murenge wa Kayenzi aho isooko iri nta mazi ahagije bafite bongera gusubira inyuma.
Yagize ati: ”Byadutwaye igihe ariko ikibazo cy’ibura ry’amazi kiri hafi gukemuka.”
Tuyizere uyobora Akarere ka Kamonyi by’agateganyo yizera adashidikanya ko hari indi miyoboro y’amazi iri mu nyigo igiye kwiyongera kuri uwo uva i Kayenzi uzatuma ingano y’amazi abaturage bavoma yiyongera nk’uko abyemeza.
Tuyizere yatanze urugero rw’umuyoboro Shyogwe-Amayaga, n’undi uzava mu Mujyi wa Kigali uzaha amazi umubare munini w’abatuye muri aka Karere ka Kamonyi, yongeraho ko uwa Shyogwe- Mayaga uzakwirakwiza amazi mu Karere ka Muhanga, Ruhango no mu bindi bice biherereye mu Mayaga.
Gusa bamwe mu baturage biganjemo abo mu Murenge wa Musambira, Mugina na Gacurabwenge bamaze igihe bataka ko amazi yo mu bishanga bavoma ari mabi, bakavuga ko iki kibazo cy’ibura ry’amazi gikunze kubagiraho ingaruka impeshyi itangira.
Kugeza ubu abafite amazi meza mu Karere ka Kamonyi nk’uko imibare itangwa n’Akarere ibigaragaraza bari ku gipimo cya 78,5%