Abantu batandukanye barimo n’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, bakomeje kwamagana ubwicanyi bwakozwe n’ingabo za MONUSCO ku cyumweru ku mupaka wa Kasindi muri Kivu ya ruguru uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) na Uganda.  

Abantu babiri barishwe abandi bagera kuri 15 barakomereka ubwo izo ngabo zinjiraga ku ngufu zirasa, zivuye mu biruhuko muri Uganda nk’uko tubikesha BBC.

Itangazo ryaturutse mu biro by’umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, rivuga ko ashyigikiye icyemezo cyo “Gufunga abasirikare bakoze ibi no gutangiza iperereza ako kanya”. 

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko bakurikiranira hafi uko ibintu byifashe muri RDC kandi yamagana ibyabaye i Kasindi. 

Denis Mukwege, umunyecongo wahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel, yatangaje ko ababajwe n’urugomo “Rutakwihanganirwa rw’abasirikare ba ONU ku baturage” n’abapolisi ba RDC. 

Mukwege avuga ko yifuza ko habaho ubucamanza kuri iki gikorwa cyabereye i Kasindi.

Bintou Keita, ukuriye ubutumwa bwa ONU bwo kugarura amahoro muri RDC, yatangaje ko ibyakozwe n’abo basirikare “Bidafite impamvu ibisobanura”. 

Keita yemeza ko bamwe mu babikoze bafashwe bagafungwa kandi iperereza ryatangiye.  

Naho Minisiteri y’itumanaho ya RDC yatangaje ko abasirikare ba ONU bakoze ibi batazongera kwemererwa gukorera muri iki gihugu. 

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abasirikare ba ONU binjira ku ngufu ku mupaka wa Kasindi, nyuma y’impaka zabanje kubaho. 

Aba basirikare ba ONU barashe amasasu kugira ngo binjire maze abantu bakwira imishwaro, bakomeje kurasa mu gihe imodoka zabo zatambukaga muri ‘centre’ ya Kasindi.  

Kuva mu cyumweru gishize, habaye imyigaragambyo irimo urugomo yo kwamagana MONUSCO mu ntara za Kivu ya ruguru, iy’Epfo na Beni.  

Benshi bashinja MONUSCO ko yananiwe kurinda abaturage ibitero by’inyeshyamba. 

Kugeza ubu iyi myigaragambyo imaze kugwamo abantu barenga 20.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version