Mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali,  hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi ibiri ku buzima bw’imyororokere, indwara zitandura n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ubu bukanguramba bwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022, nyuma y’umuganda rusange  usoza uku kwezi .

Bwateguwe ku bufatanye bw’ Akarere ka Nyarugenge ,Umuryango w’Abanyeshuri biga Ubuganga mu Rwanda[ MEDSAR] n’Ikigo cy’Ababirigi cyita ku Iterambere mu Rwanda [Enabel ].

Buri kubera kuri Club Rafiki i Nyamirambo , Kimisagara kuri Maison des Jeunes ndetse no kuri Gare ya Nyabugogo ari na ho bwatangirijwe ku mugaragaro.

Umuyobozi wa MEDSAR, Eric NIYONGIRA  avuga ko  bahisemo gukora ubu bukangurambaga kugira ngo begereze ku baturage serivisi uyu muryango usanzwe utanga.

yagize ati : “Iki gikorwa ni kimwe mu bikorwa twateguye mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango MEDSAR umaze ushinzwe. Twifuje yuko hejuru y’amasomo twiga dushobora gufata ubumenyi dufite tukaza kubusangiza abaturage ariko tunabaha serivisi mu byo dusanzwe dukora.”

Eric NIYONGIRA Umuyobozi wa MEDSAR

By’umwihariko kuri izi ndwara zitandura, BENEDICTE Briot, Umukozi mu Kigo Enabel asanga igiteye impungenge aruko abantu bazimenya bamaze kurwara ari na yo mpamvu koko hakenewe ubukangurambaga nk’ubu.

“Kubera ko abantu bagomba kubanza kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze , ni indwara akenshi mu ntangiriro ziba zitagaragara bigatuma abantu bagana ibigo Nderabuzima cyangwa ibitaro aruko barwaye. Muri rusange rero ibijyanye no kwirinda usanga abantu baza byagoranye ni yo npamvu dushishikariza abantu kuza kwipimisha.”

Abahawe izi serivisi twaganiriye bishimiye ko zabegerejwe . NZITABAKUZE Julienne w’imyaka 55 y’amavuko yagize ati : “Nanjye narinje gusenga numva ngo ntibasenga noneho mbonye bihari ndaza nti nanjye ndebe uko meze. Bambwiye ko bihagaze neza rwose. Iki gikorwa ni cyiza ahubwo bikomeze gutya.”

KARENGANE Evariste we yaturutse mu murenge wa Ruhunde,  Akarere ka Burera. Ati: “Narinazanye udushaza ino i Kigali, ndavuga nti reka mve ino nipimishije. Ku ndwara bansuzumye uyu munsi basanze nta kibazo mfite, ubu ngiye kwitwararika kandi ibi bintu ni byiza cyane ahubwo bizagere no mu ntara hose.”

Biteganyijwe ko ubu bukangurambanga buzasozwa abaturage basaga ibihumbi 6000 bahawe izo serivisi. Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyarugenge, MUREBWAYIRE Betty avuga ko ibikorwa nk’ibi binasobanuye iterambere ry’imibereho myiza y ‘abaturage b’aka Karere.

Ati: “Icyambere ni ubukangurambaga ku kumenya ko kujya kwa muganga utajya yo aruko wananiwe kubyuka.  Ni gahunda na none yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage kuko ntabwo wakwiteza imbere utariho.”

MUREBWAYIRE Betty, Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyarugenge

Indwara zitandura ziri mu zihangayikishije Isi n’u Rwanda by’umwihariko. Imibare itangwa  n’Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda ( RBC)  igaragaza ko mu Rwanda buri mwaka mu bantu bapfa  abahitanwa n’indwara zitandura bari ku kigero cya 44%.

Ku rwego rw’Isi , Raporo y’Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima yo mu 2018, ikagaragaza ko muri uwo mwaka indwara zitandura zishe abantu bangana na miliyoni 41,  ni ukuvuga  abangana na 71% by’abantu bose bapfuye muri uwo mwaka.  Abenshi muri bo bari bafite imyaka iri hejuru ya 65. Indwara zitandura ziza ku isonga mu guhitana abantu benshi ni indwara z’umutima.

MUREBWAYIRE Betty Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyarugenge.na we yasuzumwe
BENEDICTE Briot, Umukozi mu Kigo Enabel amaze gusuzumwa.
Share.
Leave A Reply