Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali, bwasabye abavuzi gakondo kuzirinda akajagari mu gihe cy’inama ya CHOGM. Byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, cyateguwe n’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda [AGA-Rwanda Network].

Ni ikiganiro cyari kigamije kugaragariza itangazamakuru ibibazo bikiri mu mwuga w’ubuvuzi gakondo mu Rwanda no mu ihuriro ry’abavuzi gakondo by’umwihareko n’icyo ubuyobozi bw’iri huriro buri gukora ngo ibyo bibazo bikemuke.

Nkunda Evariste waruhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge muri ibi biganiro, akaba n’Umukozi w’aka karere mu Ishami ry’Ubuzima, yasabye abavuzi gakondo kuzirinda akajagari mu gihe cy’inama ya CHOGM.

Yagize ati “Ndagaruka ku kintu gikomeye, muzi ko dufite inama mpuzamahanga ya CHOGM igiye kubera hano mu gihugu. Akarere kacu, Umujyi wa Kigali tuzaba dufite abashyitsi benshi, hari abashobora kwibaza n’ibyo ngibyo ‘ese imiti gakondo twayikura hehe’.”

Asaba abavuzi gakondo ko “bikorwe mu buryo busukuye, mu buryo butarimo akajagari. Abacuruza imiti bayizunguza hirya no hino, ubuzunguzayi mu rwego rw’imiti, nti byemewe.”  

Nkunda Evariste, Umukozi mu Ishami ry’Ubuzima mu karere ka Nyarugenge

CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting) ni inama mpuzamahanga y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza. Izabera mu Rwanda kuva tariki 20 kugera tariki 25 Kamena 2022.

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda, TUYISENGE Aimable Sandro Abdou, akaba n’umuyobozi w’abavuzi gakondo mu karere ka Nyarugenge, avuga ko hari ingamba bafite zizatuma akajagari k’abavuzi gakondo katabaho mu gihe cy’iyi nama.

Yagize ati “Tuzibanda ahantu hari abavuzi gakondo benshi begeranye n’ahahurira abantu benshi. Urabona hano nka Kimisagara, Nyamirambo na Gitega, turegera ubuyobozi bw’imirenge dukorane muri ako gace.”

Yongeraho ko “tugiye kwandika ibarwa dusabe ubuyobozi bw’Akarere kutubwirira inzego z’ibanze kugera ku mudugudu, ikizakurikiraho tubahe na numero za telefone bazakoresha. Natwe turajya kuri terrain”

TUYISENGE Aimable Sandro Abdou, Umuvugizi w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda

Uretse muri ibi bihe bya CHOGM, Ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA-Rwanda Network), bavuga ko hari ingamba bafite zizatuma akajagari gacika muri uyu mwuga wa bo. Izo ngamba zirimo: gusaba guhura na Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda bakaganira, gukorana n’inzego za Leta kugira ngo bace abakora ubuvuzi gakondo mu buryo butemewe no guca ababwamamaza  mu itangazamakuru

Kugeza ubu, AGA-Rwanda Network bavuga ko ugendeye ku mibare bakura ku bahagarariye abandi bavuzi gakondo mu turere, mu gihugu hose hari abasaga 2700. Aba ariko ni abari mu ihuriro

AGA-Rwanda Network mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 17/06/2022
Share.
Leave A Reply