Abatuye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyagatare, barashimira Leta ikomeje kubegereza ibikorwa remezo birimo n’amasoko ya kijyambere, na bo bakaba bavuga ko intego ari ukubibyaza umusaruro binyuze mu bikorwa bibateza imbere.

Ni mu gihe muri aka Karere hatashywe ku mugaragaro amasoko abiri mato ya kijyambere, yuzuye atwaye Miliyoni zikabakaba 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu Kagari ka Rwentanga mu Murenge wa Matimba, ahubatswe rimwe mu masoko abiri yatashywe ku mugaragaro, abaturage nta soko bagiraga, ngo bacururizaga hasi imvura n’izuba bibari ku mutwe.

Iri soko rya Rwentanga rishamikiye ku mushinga wo kubaka umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba w’ibirometero 38. 

Gutaha iri soko byajyanye no gutaha irya Nyakagarama mu Murenge wa Rukomo na ryo riri mu mushinga wo kubaka umuhanda Rurenge-Bushara-Kabuga w’ibirometero 17. 

Buri soko rito muri abiri yatashywe ku mugaragaro ryashyizwemo umuriro w’amashanyarazi, rikaba rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi 68 bakorera ku bisima n’abandi 20 badakenera ibisima.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko kubyaza umusaruro ibikorwa remezo nk’ibi bidashobora kugerwaho hatabayeho kubibungabunga.

Aya masoko mato azwi nka Selling points yatashywe ku mugaragaro mu Mirenge ya Matimba na Rukomo, aje yiyongera ku yandi atandatu yubatswe hirya no hino mu Karere ka Nyagatare. 

Mu myaka itanu ishize muri aka Karere hubatswe amasoko ane ya kijyambere azwi nka Mini-Market mu Mirenge ya Tabagwe, Karama, Musheri na Rwempasha kandi ngo iyi gahunda izakomeza uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version