Perezida wa Nijeriya, Muhammadu Buhari yavuze kuri iki cyumweru tariki ya 9 Ukwakira ko abantu 76 bapfuye igihe ubwato bwari bupakiye cyane bwibiraga mu mazi muri leta ya Anambra, iri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu.
Abantu 85 nibo muri rusange bari muri ubwo bwato igihe bwibiraga mu mazi ku wa gatanu w’icyumweru gishize mu gace kibasiwe n’imyuzure y’imvura.
Guverineri wa leta ya Anambra, Chukwuma Charles Soludo, we yari yatangaje mbere ko abantu bagera kuri 15 mu bari batwawe n’ubwo bwato ari bo babashije kurokoka.
Leta ya Anambra ibaye iya 29 muri 36 zigize igihugu cya Nijeriya zashegeshwe n’imyuzure itewe n’imvura nyinshi.
Iyi myuzure yasenye amazu, yangiza ibihingwa ndetse n’ibinorwa remezo nk’imihanda n’ibindi. Ingaruka zabyo zageze ku bantu barenga ibihumbi 500.