Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje ko kuri uyu wa kabiri tariki 27 Nzeri 2022, ari bwo amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’ikiciro rusange cy’ayisumbuye azasohoka.
Ibi NESA yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter aho yagize iti “NESA yishimiye kumenyasha abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ ibisoza icyiciro rusange cy’ amashuri yisumbuye azatangazwa ku wa kabiri tariki ya 27/09/2022 guhera saa 15:00 z’ amanywa.”
Muri Nyakanga nibwo abanyeshuri 229.859 basoje amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta, ari nabyo bigomba kubahesha uburenganzira bwo kwimukira mu mashuri yisumbuye mu gihugu.
Ni mu gihe abakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange, hiyandikishije 127,869, ari nabo bagomba kuvamo abajya mu mwaka wa kane.