Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2021, Umunyamabanga mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yagiriraye uruzinduko i Vatican rugamije kuganira ku mikoranire n’imigenderanire hagati ya OIF na Leta ya Vatican, aho yakiriwe n’Umushumba Mukuru wa Kiriziya Gatorika ku Isi Papa Francis bagirana ibiganiro bigamije gushakira ituze n’umutekano Haiti na Liban nka bimwe mu bihugu bigize uyu muryango.

Mu gitambaro cy’umukara mu mutwe nk’uko bisanzwe ku muntu w’igitsina gore wese wakiriwe mu biro bya Papa, Louise Mushikiwabo yavuze ko yanyuzwe n’uburyo yakiranywe urugwiro n’uwo muyobozi wa Vatican akaba n’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

Ku rubuga rwa Twitter, Mushikiwabo yanditse ashimira cyane Papa Francis kubera umwanya yamuhaye, akanamugaragariza ukwiyoroshya, amwifuriza umugisha uturuka ku Mana.

Yagize ati: “Nzahora nzirikana Papa Francis ku bw’umwanya mwiza yangeneye turaganira, ni umuntu w’imico myiza kandi arangwa no kwiyoroshya mu buryo butangaje, Imana ikomeze kumuhundagazaho umugisha.”

Mu butumwa uyu muryango washyize ku rubuga rwa Twitter, wahamije ko Louise Mushikiwabo yakiriwe i Vatican na Nyir’ubutungane Papa Francis.

Uyu muryango wagize uti: “Louise Mushikiwabo yakiriwe na Nyir’ubutungane Papa Francis .Ibiganiro byabo bigamije guhuza amaboko mu gushakira ibisubizo abaturage ba Haiti na Liban.Ibihugu bibiri bigize Francophonie biri mu bibazo bikomeye.”

Igihugu cya Haiti gisanzwe ari igihugu gifite ibibazo by’ubukungu ahanini bitewe n’ubutegetsi bwamunzwe na ruswa, kugira umubare munini w’abaturage batize, ikoreshwa ry’ibiyobwabwenge byiganje mu rubyiruko.

Gusa ibi bibazo byarushijeho ubwo muri Nyakanga uyu mwaka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Juvenal Moise yaje kwicirwa iwe mu rugo n’abantu bataramenyekana.

Ibyo byose bikiyongeraho umutingito ukomeye wabaye muri Kanama 2021 wangije ibikorwaremezo ndetse abaturage nibura abagera 2.248 bahaburiye ubuzima abandi 12,200 barakomereka.

Ni mu gihe Liban yo ubu iri mu bibazo bikomeye by’ubukungu bwashegeshwe n’ingaruka za Coronavirus ndetse n’ubutegetsi bubi bwaranze iki gihugu mu myaka ibiri ishize.

Iki gihugu cyarushijeho guhura n’ibibazo by’ubukungu ahanini bitewe n’iturika ry’icyambu cya Beirut ryabaye muri Kanama umwaka ushize maze rigahitana abagera kuri 216 abandi basaga 6000 barakomereka.

Ibyo byose bituma ibihumbi by’abaturage bijya mu bushimeri ndetse n’gaciro k’ifaranga kakaba karatakaye hejuru ya 90%.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version