Buri mwaka tariki 13 Kamena, uba ari umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu rwera [International Albinism Awareness Day]. Uyu uba ari umunsi abatuye Isi bongera kuzirikana ku burenganzira bw’abafite ubu bumuga.
Uw’uyu mwaka wa 2022, wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Dushyire hamwe mu kumvikanisha ijwi ryacu.”
Mu Rwanda, Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite Ubumuga bw’uruhu rwera [Rwanda Albinism Network – RAN ] ryizihirije uyu munsi mu karere ka Musanze, ahari abaturutse muri aka karere, ari na bo benshi, ndetse na Rulindo na Burera.
MUNYAKARAGWE Felecien, umusaza w’imyaka 61 y’amavuko, utuye mu murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, yishimira ko uyu munsi usanze bahagaze neza mu bijyanye no kubona serivisi z’ubuvuzi bw’indwara z’uruhu, ubusanzwe zibasira ku bwinahi abafite ubu bumuga. Ati” Ubuvuzi dusigaye tububona. Ubu rwose basigaye badusuzuma inshuro ebyiri mu mwaka ndetse n’ufite uduheri bakadushiririza kandi bakaduha n’amavuta. Mbere ho ntitwari tuzi ko na kanseri y’uruhu ibaho”
Ubu ni ubuvuzi burinda abafite ubumuga bw’uruhu rwera gufatwa na kanseri y’uruhu. Babuhabwa binyuze mu bufatanye bwa Rwanda Albinism Network n’Umuryango utari uwa Leta witwa Health Alert Organisation ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) n’ibitaro by’uturere turindwi bakoreramo.
Nyamara, James Mugume uyobora Health Alert Orgaisation avuga ko abitabira izi serivisi bakiri bake. “Ubwitabire buracyari hasi kuko akenshi na kenshi usanga biherera mu ngo iwabo.” Avuga ko ibi bibagiraho ingaruka kuko “Iyo yipimishije yatinze kandi ya serivisi dutanga mu karere itaribuze kuboneka ku kigo Nderabuzima cyangwa ku bitaro by’Akarere, bituma aza kwivuza yararembye kandi akaza i Kigali”
Uku gutinda kwivuza kw’abafite ubumuga bw’uruhu rwera ngo bituma n’Ihuriro Nyarwanda ry’abafite ubumuga bw’uruhu rwera (RAN) bakoresha ubushobozi bwinshi mu kubitaho.
Uyu muryango utanga urugero rw’umwe mu bagenerwabikorwa ba wo uherutse kwitaba Imana azize kanseri y’uruhu, amaze guhabwa ubuvuzi bw’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 13.
James Mugume avuga ko kwirinda ibibazo nk’ibi aruko abafite ubumuga bw’uruhu bakwivuza hakiri kare.
Umuyobozi wa RAN, Uwimana Fikiri Jayden agashishikariza abanyamuryango ba bo kudapfusha ubusa aya mahirwe y’ubuvuzi begerejwe. Ati “Abo rero nabakangurira ko niba hagize igikorwa runaka kibakorerwa badakwiye gutekereza ko uruhare rwose bagomba kuruharira ubateganyiriza icyo gikorwa ahubwo na bo ubwa bo bagomba kugira uruhare rwa bo bwite bagaragaza.”
Cyakora hari abafite ubumuga bw’uruhu rwera bavuga ko kutitabira izo serivisi binatizwa umurindi no gutinya amagambo atabahesha agaciro babwirwa. IRADUKUNDA Bertine utuye mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze atanga urugero “Wenda nk’urugero kuvuga ngo ba Nyamweru.” Ati “Bigatuma rero niba unamenye ko abantu bahurira ahantu runaka wibaza ngo inzira yose biraba bimeze bite!”
Cyakora, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuri Janvier ashishikariza abafite ubumuga bw’uruhu rwera bagihohoterwa kujya bagana ubuyobozi bukabarenganura hakurikijwe icyo amategeko ateganya. Ati “Icyo tubabwira na bo ni ukwikuramo cya kintu cyo kwiheza, niba ahuye n’ikibazo yumve ko ubuyobozi twebwe tumufata nk’undi muturage uwo ari we wese.” Yongeraho ko “uwagira akarengane uwo ari we wese atinyuke kugira ngo tumufashe, na wa wundi wamuhohoteye na we abibazwe nk’uko amategeko abiteganya.”
Mu gihe Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu rwera, abafite ubu bumuga mu Rwanda, bavuga ko ikintu cya mbere bishimira aruko basigaye babona ku buryo bworoshye amavuta arinda uruhu rwa bo kwangizwa n’imirasire y’izuba kuko bayabona ku bigo Nderabuzima kandi ikiguzi cya yo kikabarwa ku bwisungane mu kwivuza. Bishimira kandi ko n’ihohoterwa bakorerwaga rigenda rigabanuka ku buryo bizera ko rizagera ho rigashira burundu. Cyakora bagasaba abantu bose bakivuga amagambo abatesha agaciro kubireka kuko na bo ari abantu nk’abandi.