Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC cyatangaje ko ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’amakimbirane yo mu miryango byatumye Abanyarwanda benshi bazahazwa n’ibibazo byo mu mutwe.

Imibare ya RBC igaragaza ko Umunyarwanda umwe muri batanu afite ibibazo byo mu mutwe, mu gihe ku rwego rw’Isi habarwa umuntu umwe mu bantu umunani.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius yasobanuye ko muri rusange hari imisemburo yo mu bwonko ikora bitewe n’ibyo umuntu yanyuzemo kandi bigakora no mu buryo bw’uruhererekane mu muryango.

Ati “Icy’umwihariko mu Rwanda ni ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu munsi zangije abantu ku buryo bigaragara ku bantu bakuru no ku babakomokaho bigatuma byongera uburemere.”

“Ikindi ni ikoreshwa ry’inzoga rikabije ry’ibiyobyabwenge. Iyo ibyo bije imisemburo y’umuntu itameze neza kubera ya mateka aremereye bihindura imikorere y’ubwonko byose bikongera ibyo bibazo.”

Yongeyeho ko ikindi gituma imibare mu Rwanda iri hejuru ari amakimbirane yo mu miryango kuko bamwe bafite ibyo bibazo babura aho babihungira bitewe n’uko kutumvikana.

Ubushakashatsi RBC yashyize hanze mu 2018 bugaragaza ko Abanyarwanda 20,5% by’abatuye Igihugu bafite ibibazo byo mu mutwe.

Muri abo bantu abagera kuri 23,2% ni abagore mu gihe 16,6% ari abagabo. Abatuye mu mijyi ni bo bugarijwe cyane kuko bagize ijanisha rya 21,3% mu gihe mu cyaro ari 20,3% by’abatuye mu gihugu hose.

Gishoma yavuze ko Leta iticaye kuko yatangiye ibikorwa bigamije guhangana n’iki kibazo.

Ati “Hari gahunda yo guha abantu ubwo buvuzi kwa muganga, gahunda zihuriweho na Minisiteri y’Ubuzima, iy’Abakozi ba Leta n’Umuriro n’amavuriro yigenga zigamije gufasha kugira ngo kwita ku buzima bwo mu mutwe ntibibere kwa muganga gusa ahubwo bibere no mu ngo aho dutuye.”

Umuyobozi Mukuru akanaba umwe mu bashinze Solid Mind Counselling Clinic, Munderere Sam yavuze ko ibyo biganiro byateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umurimo batanga ubutumwa ku bakoresha bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abakozi babo.

Yavuze ko asanga abakoresha bakwiye kwita ku bibazo bitagaragara abakozi bafite kugira ngo imibereho yabo igende neza.

Ati “Ibibazo tugira hanze y’ubuzima bw’akazi bitagaragara bigira ingaruka mbi mu kazi. Niba umuntu afite ikibazo cyo kurwaza cyangwa gupfusha umuntu, iyo aje mu kazi abona abo bakorana babyitayeho birenze ibyo bakorana mu kazi? Abakoresha n’abakozi bakwiye gufatanya kugira ngo umuntu ufite icyatuma adakora neza akazi biganirweho nta kwihisha cyangwa gutinya.”

Munderere yongeyeho ko abakoresha bagomba kumenya ko ibibazo byo mu mutwe bigira ingaruka ku buzima bw’abakozi kandi ko iyo bikemutse ari bwo batanga umusaruro.

MUKIMBIRI Wilson

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version