Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), yatangaje ko kuva tariki 3/10/2022 izatangira gukingira COVID-19 abana bafite imyaka 11 kugeza ku myaka itanu (5).

Ibi n’ibitanganzwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse, aho avuga ko hazakoreshwa inkingo zihariye zagenewe abana. 

Yagize ati “Ikiciro cy’abana b’imyaka 11 kugera ku myaka 5, tuzabakingira dukoresheje inkingo zihariye zakozwe zigenewe abana, ntabwo ari kimwe n’izo dusanzwe dukoresha. Rero izo nkingo zamaze kugera mugihugu cyacu kandi zamaze kwemezwa n’Umuryango w’Abibumbye wita ku buvuzi ariko n’ibindi bigo bishinzwe kwemeza imiti n’inkingo haba no mu Rwanda zarazemeje.”

Akomeza avuga ko izi Doze z’inkingo zihariye z’abana, zimaze gukoreshwa no mu bindi bihugu byinshi by’iburayi, ariko muri Afurika zikaba zimaze gukoreshwa mu gihugu cya South Africa kuko zitarakwira ku Isi hose.

Iki gikorwa cyo gukingira Covid -19 abana bafite imyaka 11 kugeza kuri itanu (5), kizakorerwa ku mashuri aba bana bigaho, kikazatangirana n’iki gihembwe cyambere abana bagiye gutangira, gusa bikazakorwa habanje kubaho ibiganiro bizahuza MINISANTE n’ababyeyi n’abana ndetse bari kumwe n’abarezi babo.

Kugira ngo umwana yemererwe guhabwa Doze y’urukingo rwa Covid-19, agomba kuzajya abanza gusinyirwa n’umubyeyi we ku ifishi yabugenewe maze amuheshe uburenganzira bwo gukingirwa.

Gahunda y’u Rwanda yo gutanga Doze yihariye y’abana bafite imyaka 11 kugeza ku myaka 5, izatangira tariki ya 3 z’ukwezi kwa 10 uyu mwaka wa 2022.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version