Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko mu minsi ya vuba u Rwanda na Uganda bizasubukura ingendo zijya n’iziva muri ibi buhugu byombi  mu rwego rw’ubucuruzi, kubera ko nyuma yo gufungura imipaka habayeho kuganira ku bicuruzwa bizinjira n’ibyo bigomba kuba byujuje.

Ngirente yatangaje ko u Rwanda rugeze kure runoza ibisabwa kugira ngo ibicuruzwa binturanye buturuka muri iki gihugu gituranyi bitangire kwinjira mu Rwanda, ndetse n’ibyoherezwa yo byambuke umupaka nta nkomyi.

Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe tariki ya 31 Mutarama uyu mwaka wa 2022, nyuma y’igihe ufunzwe kubera ibibazo bimaze igihe mu mubano w’ibihugu byombi.

Ni ibibazo birimo uburyo Abanyarwanda bahohoterwaga muri icyo gihugu, ku buryo byageze aho u Rwanda rusaba abaturage barwo kutajya muri Uganda.

Kugera magingo aya , umubano w’ibihugu byombi warazahutse, binashimangirwa n’ingendo z’umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’mujyanama mukuru we mu bikorwa byihariye bya gisirikare ni n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi,akaba za Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aherutse gukorera mu Rwanda, nyuma ya ho Kandi umukuru w’igihug Perezida Paul Kagame aheruka i Kampala.

kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye Itangazamakuru ko mbere y’ifungwa ry’uyu mupaka uhuza ibihugu byombi, hari nk’ibicuruzwa byatumizwaga muri Uganda ubu bikorerwa mu Rwanda, ku buryo hari ibikeneye guhabwa umurongo mu bucuruzi bw’ibihugu byombi.

Ati “Niba mu Rwanda twaratumizaga ikintu iki n’iki, ubu tukaba dusigaye tucyikorera muri iyi myaka ibiri tumaze tudacuruzanya na Uganda, icyo tuzemera ko kiza guhatana n’ibya hano, hari ibipimo tugomba gushyiraho.”

“Gushyiraho ibipimo ntabwo ari ukubuza ubucuruzi, ni ukugira ngo Abanyarwanda barye cyangwa bagure ibintu byujuje ubuziranenge.”

Yavuze ko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, barimo kureba ubwoko bw’ibicuruzwa bishobora kwinjira mu Rwanda n’ibidashobora kwinjira. 

Ati: “Babigeze kure ku buryo nemeza ko mu gihe cya vuba, mushonje muhishiwe. Ubucuruzi buzongera noneho urujya n’uruza rukomeze, ubwo n’abacuruzi bacu, gucuruzanya na Uganda ntabwo ari ukuvuga ko ibintu bizava Uganda gusa  ubwo natwe tuzajyana ibyacu muri Uganda.”

“Rimwe na rimwe iyo abantu babaza iki kibazo, ugira ngo kudacuruzanya na Uganda hari uwo turimo guhana, oya. Natwe ubwacu abacuruzi bacu bakeneye kugurisha muri Uganda, n’aba Uganda bakagurisha mu Rwanda, ni yo mpamvu mu Kinyarwanda babyita urujya n’uruza. Nta kibazo rero kirimo, mu gihe cya vuba ibikenewe byose bizaba byamaze gushyirwa ku murongo, ubucuruzi busubirane.”

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version