Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, yeguye ariko atangaza ko azakomeza kuyobora kugeza hatowe umuyobozi mushya binyuze mu ishyaka rya Conservative. Ni nyuma y’inkundura ikomeye y’abaminisitiri yo kumweguza, n’amajwi arimo ay’inkoramutima ze.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo Boris Johnson yeguye, avuga ko byari ibintu bigaragara ko abadepite b’ishyaka rye bifuza umuyobozi mushya na Minisitiri w’Intebe mushya.

Boris weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma y’amasaha make yeguye ku buyobozi bw’ishyaka ry’abagendera ku mahame ya kera, Conservative. Yavuze ko mu cyumweru gitaha ari bwo hazatangazwa ingengabihe yo guhitamo Minisitiri w’Intebe mushya.

Yavuze kandi ko byamutwaye igihe kirekire ngo afate iki cyemezo, kuko yari agitsimbaraye ku guha abaturage ibyo yabasezeranyije.

Yongeyeho ko atewe ishema n’ibyo yagezeho birimo kurangiza urugendo rwa Brexit rwo kuvana u Bwongereza mu Ubumwe bw’u Burayi (EU), guhangana n’icyorezo cya Covid-19, no kwamagana ubushotoranyi bw’u Burusiya kuri Ukraine.

Imibare yerekana ko kuva kuwa Kabiri kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, aba Minisitiri barenga 40 n’ababungirije bari bamaze kwegura muri guverinoma ya Boris Johnson.

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu yirukanye Minisitiri ufite ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano ze, Michael Gove, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ibintu byahinduye isura.

Ba Minisitiri beguye ku bwinshi, babimburiwe na ba Minisitiri Helen Whately, Damian Hinds, George Freeman, Guy Opperman, Chris Philp, na James Cartlidge. Hakurikiyeho Michelle Donelan wari umaze iminsi ibiri ari Minisitiri w’uburezi na Brandon Lewis.

Nadhim Zahawi umaze iminsi ibiri agizwe Minisitiri, na we yasabye Boris Johnson kwegura, ariko yabanje kwinangira avuga ko azaguma ku mwanya we. Icyakora nyuma yo kubona abaminisitiri benshi begura, bidatinze Boris na we yeguye.

Ni nyuma yuko uwari umwungirije mu ishyaka Caroline Johnson na we yeguye. Mu ibaruwa yandikiye Boris Johnson, yagize ati “Ndazirikana uburyo amakosa yawe yo kudashyira mu gaciro yatesheje agaciro ishyaka ryacu. Ndibwira ko gukomeza gutsimbarara kwawe mu gihe urimo gusabwa kugenda bisiga icyasha ishyaka ryacu n’igihugu.”

Boris Johnson yeguye abari inkoramutima ze, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel n’uw’ubwikorezi, Grant Shapps n’uw’ubucuruzi, Kwasi Kwarteng bamusabye kwegura.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru nabwo ntibyari bisanzwe ubwo Minisitiri w’ubuzima, Sajid Valid na Minisitiri w’Imari, Richi Sunak, beguraga mu minota 10 gusa kubera imikorere idahwitse ya Boris Johnson.

Iyi mikorere ituruka ku cyizere Boris yagiriye Chris Pincher akinjira mu bashinzwe imyitwarire mu ishyaka rye, nyamara uyu mugabo aregwa imyitwarire mibi ishingiye ku gitsina yakoze ndetse akaba yaranakubise abagabo babiri.

Iyegura ry’abaminisitiri n’amabaruwa uruhuri yo gutakariza icyizere Boris Johnson, yanditswe na ba Minisitiri bungirije, yazamuye umwuka utari mwiza kuri uyu wa Gatatu ndetse hari itsinda ry’abaminisitiri bakuru ku mugoroba ryagiye ku biro bye kumusaba kwegura.

Share.
Leave A Reply