Abasirikare ba Ukraine bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) babuvuyemo barataha ku busabe bwa leta yabo, nk’uko bitangazwa na MONUSCO.

Umunya-Bresil General Marcos Da Costa umugaba w’ingabo za MONUSCO yashimye umusanzu ingabo za Ukrainezatanze mu myaka 10 zimaze “zifasha abaturageba DRC”.

UN igaragaza ko Ukraine yari ifite abasirikare 250 muri MONUSCO, barimo abagore babiri.

Iri niryo tsinda nini ry’ingabo za Ukraine ziri mu butumwa bwa ONU ryari rigizwe n’abasirikare b’inzobere muri kajugujugu z’intambara, Ukraine kandi yari ifite kajugujugu umunani muri MONUSCO, nk’uko amakuru yayo abyerekana.

MONUSCO ivuga ko kajugujugu za Ukraine zari zigize hafi 1/3 cya kajugujugu zayo muri DRC

Muri Werurwe, nibwo Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yasinye itegeko rihamagara ingabo zose zagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro gutaha zigafasha kurwana intambara n’Uburusiya.

Inzobere mu byo kubungabunga amahoro icyo gihe zagaragaje impungenge ku bikorwa by’ingabo za MONUSCO mu burasirazuba bwa DRC mu gihe ingabo za Ukraine zaba zitashye.

Ukraine ubu ihugiye mu bitero bya gisirikare byo kwigaranzura Uburusiya mu burasirazuba bwayo.

Mu minsi ishize ingabo zayo zivuga ko zabashije gusubiza inyuma iz’Uburusiya no kwigarurira ibice bimwe n’imijyi byari byarafashwe n’Abarusiya.

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya akomoza kuri uku kwigaranzura k’Uburusiya yavuze ko nta kimwihutisha, kandi ko kugeza ubu Uburusiya butarakoresha ingufu zabwo zose. 

MONUSCO, bumwe mu butumwa bwa UN bwo kubungabunga amahoro bunini ku isi, burimo kugenda bufunga gahoro gahoro nyuma y’imyaka 22 muri iki gihugu.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version