Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro kuri telefone na mugenzi we wa Serbia, Marko Djuric.
Ni ibiganiro Byibanze ku kwagura umubano no kureba inzego nshya z’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Serbia bifitanye umubano ushingiye ku bucuruzi na dipolomasi kuva mu 1971, uyu mubano wagiye ushyirwamo imbaraga cyane ndetse iki gihugu gifite umubare munini w’Abanyarwanda batuyeyo biganjemo abanyenshuri.
Muri Mata 2023, ibihugu byombi byemeranyije gukorana ubucuruzi mu bijyanye guhahirana ingano n’ibigori hagamijwe kuziba icyuho cyatewe n’igabanyuka ry’ibinyampeke u Rwanda rwavanaga mu Burusiya na Ukraine.
Muri iki gihugu u Rwanda ruhagariwe na Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, kuva muri Gicurasi 2023.