Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2022 -2023 uzatangira tariki 26 Nzeri 2022.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Nzeri 2022, MINEDUC yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko iyi ngengabihe ireba abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye uretse abanyeshuri bazajya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, abazajya mu mwaka wa kane ndetse no mu wa gatatu mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro L3 (TVET).

Itangazo iyi minisiteri yashyize kuri twitter rivuga ko igihembwe cya 1 kizatangira tariki 26 Nzeri gisozwe tariki 23 Ukuboza 2022.

Mu banyeshuri bategereje kujya mu mwaka wa mbere cyangwa uwa kane w’amashuri yisumbuye, ntabwo baramenya ibyavuye mu bizamini bya leta.

Muri Nyakanga nibwo abanyeshuri 229.859 basoje amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta, ari abyo bigomba kubahesha uburenganzira bwo kwimukira mu mashuri yisumbuye mu gihugu.

Ni mu gihe abakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange, hiyandikishije 127,869, ari nabo bagomba kuvamo abajya mu mwaka wa kane.

Ingengabihe y’Umwaka w’Amashuri wa 2022-2023. 
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version