The World

Technology

Sports Roundup

AMAKURU AGEZWEHO

Lifestyle Trends

World & Nation

View More

Abinyujije ku rubuga rwa X Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yanditse ku rubuga rwa X ko uwatwaye Sima igenewe kubakwa mu ngobyi y’abarwayi izwi nka Ambilance yabihaniwe ndetse ashimira abatanze aya makuru.

Ni mu gihe Ku mbuga nkoranyambaga hari hakomeje gucicikana amashusho y’imodoka y’imbangukiragutabara (Ambulance), irimo ipakirwamo sima yo kubaka, bituma abantu babibona nko kurengera kuko irimo ikora ibyo itagenewe.

Mu butumwa yatanzwe yagize ati: “Aya makuru y’iyi mbangukiragutabara twayamenye kandi ababikoze bahanwe. Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa bagatanga amakuru”.

Minisitiri Dr Nsanzimana yasabye abanyarwanda ko uwabona undi wese ko imbangukiragutabara irimo ikoreshwa nabi yahamagara kuri 912.

Amakuru avuga ko Umubikira witwa Nyiraminani Bellancilla, ukuriye Ikigo Nderabuzima cya Save muri Gisagara ko ngo ari we watumye umushoferi isima yamaze gutabwa muri yombi.

Share.
Leave A Reply