Goverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ku bufatanye n’ikigo gikora imiti cya AstraZeneca, batangije umushinga wo kurwanya indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso, witwa Health Heart Africa (HHA).

Health Heart Africa bishatse kuvuga Umutima uzira umuze muri Afurika, aho bimwe mu byo uyu mushinga uzibandaho muri Afurika harimo kwigisha abaturage kwirinda indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije, hamwe no gufasha abayirwaye kubona imiti ku buryo buboroheye.

Kuba abantu bagifite ubumenyi buke ku bijyanye n’iyo ndwara, bituma ikomeza kwibasira benshi yaba mu Rwanda cyangwa ku ruhando mpuzamahanga, bitewe n’uko badapimwa bigatuma badafata imiti.

Mu bantu bakuru, nibura 1 kuri 6 aba arwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso uri hejuru mu Rwanda, mu gihe ijanisha ry’iyo ndwara ringana na 15%.

21% by’abantu babajijwe nibo bazi ko barwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso babikesha abavuzi b’inararibonye, mu gihe mu bantu bose babajijwe 11.2% aribo basanzwemo iyo ndwara.

Abajyanama b’ubuzima bavuga ko kuba indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso itagaragaza ibimenyetso bituma abantu bayigiraho imyumvire itandukanye.

Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru yagize ati “Kujya kubwira umuntu ngo gerageza ugere ku kigo nderabuzima wisuzumishe, arakubwira ati sindwaye, ntacyo numva, abandi ugasanga bafite ubwoba, bakakubwira bati nsanze ndwaye”.

Mu bantu bakuru, nibura 1 kuri 6 aba arwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso uri hejuru mu Rwanda, mu gihe ijanisha ry’iyo ndwara ringana na 15%.

Ku rundi ruhande ariko usanga abayirwaye nabo bagaragaza imbogamizi zo kutabona imiti bifuza ku giciro kiboroheye, nk’uko abaganiriye n’itangazamakuru babitangaje.

Umwe muribo ati “Tugira ingaruka zo kubura imiti iyo tugiye kwa muganga, tuba tuzi ko kuri mituweri dusanga yose ihari ariko hari itaboneka, bigatuma duhura n’ibibazo byo kubura amafaranga yo kuyigura hanze, nta kundi byagenda tugomba kubyemera uko tubibona”.

Umushinga Umutima uzira umuze muri Afurika, usanzwe ukorera mu bihugu 7, wibanda ku kwigisha abaturage ku kwirinda indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso no gufasha abayirwaye kubona imiti ku giciro gito.

Umuyobozi wungirije w’ikigo gikora imiti cya AstraZeneca ku Isi, Ashling Mulvaney, avuga ko ibyo uyu mushinga uzitaho cyane harimo ibikorwa byo kwigisha n’ubukangurambaga.

Ati “Hazahugurwa abaganga ndetse n’abandi bafasha mu buzima, mu bijyanye no gusuzuma no kwita ku bamaze kurwara izo ndwara, hazatangwa ibikoresho bishobora gufasha amavuriro gusuzuma zino ndwara, hakazanakusanywa amakuru atandukanye ashobora kuyobora mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe”.

Ashling Mulvaney, avuga ko ibyo uyu mushinga uzitaho cyane harimo ibikorwa byo kwigisha n’ubukangurambaga.

Uyu mushinga uzashyirwa mu turere dutatu, turimo aka Gakenke, Gatsibo na Nyarugenge, ukazakorera mu mavuriro 60 arimo ibigo nderabuzima hamwe n’ibitaro bikuru by’uturere.

Mu Rwanda habarirwa abantu 16.2% bari hagati y’imyaka 18 na 65 bafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru, hamwe n’abandi bagera kuri 46% bafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru ariko batabizi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami ryo kurwanya no kuvura indwara muri RBC, Dr. Albert Tuyishime, avuga ko kuba indwara zitandura zikomeje kwiyongera cyane, birimo kubera umutwaro inzego z’ubuzima.

Ati “Mu ndwara zitandura, iz’umutima zikomeje kuba ku isonga mu kwica abantu benshi, kandi akenshi zigaterwa n’umuvuduko w’amaraso uri hejuru. Mu gihugu cyacu hari byinshi byakozwe ndetse bikomeje gukorwa, mu rwego rwo guhangana n’indwara zitandura, tugabanya ikiguzi zateza mu gihe zaba zamaze gushegesha abazirwaye, ndetse duharanira no kugera kuri iriya ntego yo kuzigabanya twihaye twese”.

Dr. Albert Tuyishime, avuga ko kuba indwara zitandura zikomeje kwiyongera cyane, birimo kubera umutwaro inzego z’ubuzima.

U Rwanda rubaye igihugu cya 8 gikoreramo umushinga Umutima Uzira Umuze muri Afurika, nyuma ya Ethiopia, Cote d’ivory, Senegal, Kenya, Tanzania, Ghana na Uganda, bikaba byitezwe ko Nigeria nayo izaba igihugu cya 9 nyuma yo kuzasinya amasezerano.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version