Mu gihe itangazamakuru mu Rwanda rihora rivuga ko nta mikora rifite yo gukomeza akazi karyo, mu muvuno mushya Hon. Dr. Frank Habineza ubwo yarangaga Kandidatire ku mwanya w’umukuru w’igihugu yavuze ko azashyiraho ikigega kizajya gitanga inguzanyo ku banyamakuru  kugirango bakore ariko bafite n’ubushobozi.

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR, (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yashyikirije Komisiyo y’Amatora, Kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024 nibwo Habineza yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, ku biro bya Komisiyo y’Amatora mu Kiyovu. 

Dr Habineza yagezeku biro bya NEC Saa cyenda na 20 aherekejwe n’itsinda rigari ry’abarwanashyaka ba Green Party barimo na Senateri Mugisha Alex n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka, Ntezimana Jean Claude.

Yasabwe kwerekana ibyangombwa byose bikenewe, arabikora, ariko habonekamo ibibazo.

Ubundi uwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika asabwa kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, kuba nta bundi bwenegihugu afite, indakemwa mu myitwarire, atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki. kuba afite nibura imyaka 35 y’amavuko, agomba kuba ari mu Rwanda mu gihe atanga kandidatire n’aho ku badepite basabwa imyaka 21 y’amavuko no kuba ufite ubwenegihugu.

Mu byangombwa bisabwa, Dr Habineza Frank yabuzemo bibiri birimo icyemezo kigaragaza ko yaretse ubundi bwenegihugu n’ibaruwa yandikiwe NEC isaba kuba umukandida.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yasabye ko Green Party ikora ibishoboka byose ngo ibyo byangombwa bizaboneke mbere y’uko hasohorwa urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza.

Habineza yasabwe kwerekana ibyangombwa byose bikenewe, arabikora, ariko habonekamo ibibazo.

Ni ubwa kabiri Dr. Habineza agiye guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu kuko mu matora ya 2017 yatsinzwe ku majwi 0,48%.

Kuri iyi nshuro avuga ko yizeye intsinzi ku ko amatora aheruka bari bakiri ishyaka riri kwiyubaka cyane ko ryari rimaze imyaka ine gusa ryemewe n’amategeko mu Rwanda.

Manifesito yo gufasha itangazamakuru kwikura mu bukene burizahaje umuvuno ukomeye wamugeza muri Village Rugwiro 

Kuba Hon. Dr. Habineza Frank yarabonye ibibazo biri mu itangazamakuru rwo mu Rwanda akabyinjiza muri manifesto y’ishyaka mu mwaka 2024-2025 azakoresha yiyamamaza ku mwanya wa Perezida benshi bavuga ko kwiyegereza itangazamakuru nk’abantu bagera kuri benshi kandi bavuga rikumvikana ari umuvuno ukomeye ushobora kumugeza ku ntebe y’umukuru w’igihugu muri Village Urugwiro.

Hon.Dr. Habineza, kuba avuga ko azashyiraho ikigo cyihariye kizajya giha ubushobozi ikigo cy’igihugu cy’itangazamaku RBA aho guhanganira amatangazo n’ibinyamakuru byigenga nyamara byo ntahandi bifite bikura usibye muri ayo matangazo ibi bituma ibitangazamuru byigenga byumva neza iyi manifesito ya Habineza.

Ibibazo by’ubushobozi mu itangazamakuru byavuzwe kenshi biburirwa umuti

Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC: Rwanda Media Commission) na bamwe mu banyamakuru bavuga ko Guverinoma ikwiye kugenera Itangazamakuru ingengo y’imari, kuko rikwiye gufatwa nk’urwego ruha serivisi abaturage hatagamijwe inyungu z’amafaranga gusa.

Inkuru yatambutse kuri Radio Rwanda mu gitondo cyo ku wa 21 Ukwakira 2019, Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura ndetse na bamwe mu banyamakuru, bagarutse ku nshingano z’itangamakuru, bavuga ko ariko hekenewe imbaraga za Leta ndetse n’iz’Urugaga rw’Abikorera mu kongerera ubushobozi Itangazamakuru kuko rigeza amakuru kuri rubanda kandi nta kiguzi.

Umuyobozi wa RMC, Barore Cléophas yavuze ko itangazamakuru rikwiye kumvikana nka serivisi zihabwa abaturage, hanyuma rikagenerwa ingengo y’imari kandi rigakorwa ku buryo bwagutse.

Yagize ati “Hakenewe abumva akamaro k’amakuru bakayashoramo imari. Abo bashobora kuba Leta cyangwa abashoramari ku giti cyabo. Leta ikwiye kugenera ingengo y’imari itangazamakuru ikabyumva muri ubwo buryo ko itangazamakuru ari serivisi iha abaturage, igomba guha abaturage.”

Barore yakomeje avuga ko kugira ngo itangazamakuru ryunguke [akeza karigura kakanigurisha], hakwiye kubaho abanyamwuga bakora mu itangazamakuru ryagutse, ryagurisha no hanze y’u Rwanda.

Hon. Frank Habineza yavuze ko natorwa icyo azibandaho ari ugushyiraho ikigega kizajya gitanga inguzanyo ku bitangazamakuru n’abanyamakuru kugirango bakore akazi k’itangazamakuru ariko bafite n’ubushobozi.

NEC iteganya ko kuva ku wa ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa izemejwe burundu, ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza.

Video: Inkuru yose: https://youtu.be/xBF78D1ddLI?si=d3BO5FGTPMD0tp0Y

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version