Kuri uyu wa 7 Mata 2026, u Rwanda n’Isi yose batangiye iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame kuri Kigali Genocide Memorial, aharuhukiye imibiri y’abarenga ibihumbi 250.
Muri iki gikorwa cyaranzwe n’icyubahiro n’ituze, Perezida Kagame yashyize indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside, anacana Urumuri rw’Icyizere ruzamara iminsi 100 rwaka. Ni urumuri rusobanura ukwibuka, icyizere n’intego yo gukomeza kubaka igihugu kitazongera kugwa mu mwijima w’amacakubiri.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimangiye ko “Abanyarwanda badashobora kwicwa kabiri,” agaragaza ko kwibuka ari inzira yo guhangana n’amateka mabi, ariko nanone ari n’intangiriro yo kongera kwiyubaka no guharanira ejo hazaza heza. Yagarutse kandi ku mateka y’ingaruka Jenoside yasize mu karere, aho abasize bayikoze bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagakomeza ibikorwa by’urugomo, ashimangira ko hakiri inshingano yo gukomeza kuba maso.
Ubutumwa bwo kwibuka no guharanira amahoro bwakomeje kumvikana no ku rwego mpuzamahanga.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf, yavuze ko Afurika yiyemeje kutazigera yemera ko urwango ruhinduka intwaro ya politiki.
Yibukije ko Kwibuka ari umwanya wo kwemera ukuri, gufata inshingano no gukumira ibyaha nk’ibi bitazongera kubaho.
Ku ruhande rw’Umuryango w’Abibumbye, Umunyamabanga Mukuru
António Guterres yashimangiye ko kwibuka byonyine bidahagije. Yagize ati: “Tugomba kwigira ku mateka, tukarwanya urwango n’imvugo zibiba amacakubiri, tunashimangira inzego zikumira Jenoside.”
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi si ukuririra gusa ibyabaye, ahubwo ni umwanya wo kongera kwiyemeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, rufite ubumwe n’urukundo. Ni isoko y’imbaraga ikomoka ku barokotse, bakomeje kugaragaza ubutwari n’icyizere cy’ejo hazaza.
Mu myaka 32 ishize, u Rwanda rwagaragaje ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo shingiro ry’iterambere. Uyu munsi, ubutumwa burasobanutse: “Ntituri twenyine.” Kwibuka ni urumuri rutumurikira inzira y’ejo hazaza hazira Jenoside, ruzira urwango, rufite icyizere kirambye.
Umwanditsi: Mukimbiri Wilson
