Kuva imyuna ni kimwe mu bibazo bikunda kuboneka ku bantu benshi, gusa impamvu ziyitera ziratandukanye. Ubundi kuva imyuna bishobora guterwa n’amaraso aturuka mu mijyana ituruka mu mazuru iba igize ikibazo.

Bishobora kandi no guterwa n’ibindi bintu bitandukanye harimo ibicurane, gukubitwa ikintu ku mazuru, ihindagurika ry’ikirere hakonje cyangwa hashyushye na Allergies zitandukanye cyane ko hari nabo bibaho bitewe n’ikibazo cy’umutwe bafite (barwaye). Kuri abo rero iyo bavuye imyuna, umutwe urakira ntiwongere kubarya nka mbere.

Kuva imyuna kandi bishobora kuba ikibazo gikomeye k’uyifite, bitewe naho irimo cyangwa se yaturutse. Gusa ku bw’amahirwe akenshi ntago aba ari ikibazo gikomeye kandi gishobora gukemurwa mu buryo bworoshye.

Imyuna igabanyije mu byiciro 2: kuva bishobora guturuka imbere cyane mu mazuru cyangwa mu gice cy’inyuma mu mazuru.

Kuva imyuna bituruka mu gice cy’inyuma mu mazuru.

Nibyo biboneka cyane, ku rugero rwa 90%. Biba bitewe n’udutsi duto dutwara amaraso tw’inyuma tuba twacitse nuko bigatera amaraso kuva. Ibi byoroshye kuvurwa kuko hari ibyo ushobora kwikorera wowe ubwawe cyangwa muganga yagukorera byoroshye mu guhagarika amaraso kuva.

Kuva imyuna bituruka mu gice cy’imbere cyane.

Uku kuva, nubwo kutaboneka cyane ugereranyije n’ubwa mbere, gusa kurakomeye cyane. Bikunze kuboneka mu bakuze cyane, bikaba bituruka ku gucika kw’imijyana y’amaraso mu gice cy’inyuma mu mazuru. Kuvira imbere ni ikibazo gikomeye, ndetse gisaba guhita ugana ivuriro byihuse.

Kuva imyuna bikunze kugaragara cyane mu gihe cy’ubushyuhe, cyanwag ubukonje bukabije, nubwo bikunze kuba mu ngeri z’abantu bose, bigaragara cyane mu bana bato n’abakuze cyane hagati y’imyaka 50 na 80.

Ese haba hari impamvu yihariye itera kuva imyuna?

Muri rusange ikintu cyose cyakwangiza bikomeye amazuru gishobora gutera umuntu kuva imyuna. Gishobora kuba urushyi cyangwa ingumi bagukubise mu maso cyangwa ahegereye amazuru, kimwe n’ikindi kintu cyose cyangiza imikorere myiza y’amazuru nko gukoresha ibintu bisongoye mu mazuru ndetse no guhora urwaye ibicurane kuko mikorobe zibasira imikorere myiza y’amazuru bikaba byatera kokera cyane.

Ibindi bishobora gutera kuva imyuna harimo:

-Indwara iba ibyihishe inyuma, nk’ubushobozi bucye bwo kuvura kw’amaraso, bishobora gutera imyuna. Ibi bishobora guterwa n’imiti ituma amaraso atavura nka warfarin na aspirin. Indwara z’umwijima nazo zishobora gutuma amaraso atavura.

-Umuvuduko ukabije w’amaraso nawo ushobora gutuma uzajya uva imyuna, nubwo ubwawo wonyine utatera kuva imyuna.

-Udutsi duto dutwara amaraso dukoze nabi kimwe na kanseri zishobora kwibasira amazuru, nabyo byagutera kuva imyuna.

Ese kuva imyuna haba hari ikindi kibazo bitera?

Akenshi kuva imyuna biba mu izuru rimwe. Iyo amaraso abaye menshi, ashobora no kuzura aho amazuru yombi ahurira (ahazwi nka nasopharynx) bikaba byatera amaraso guturuka mu mazuru yombi. Amaraso ashobora no kumanuka mu muhogo akaba yagera mu gifu, bikaba byatera uri kuva gucira cyangwa kuruka amaraso.

Kuva imyuna myinshi bitera ikizungera, kuribwa umutwe, gucangwa no kugwa igihumure. Gusa kuba watakaza amaraso cyane bitewe no kuva imyuna byo, ntibikunze kubaho.

Ese ni iki wakorera umuntu urimo kuva imyuna?

Iyo uvuye imyuna, akenshi birikiza nta miti ukoresheje. Umubiri ubwawo uhita utuma amaraso avura ahari kuva amaraso bityo bigahita bihagarara. Gusa hari ibintu by’ingenzi ushobora gukorera umuntu urimo kuva imyuna harimo:

-Kwicaza umuntu mu gihe bimubayeho ahagaze cyangwa aryamye.

-Kumushyira agatambaro gatose mu gahanga mu rwego rwo kugirango amaraso adakomeza kuza ari menshi.

-Kutararama cyangwa ngo yuname cyane ahubwo akicara neza areba imbere. Ibi bituma urimo kuva imyuna atamira amaraso cyangwa ngo aze ari menshi.

Ni ryari noneho ugomba kugana muganga mu gihe uva imyuna?

– Niba ubona imyuna idahagarara nyuma y’iminota 10.

-Niba uva imyuna mu bihe bitandukanye ariko mu gihe gito.

-Mu gihe uhumeka bikugoye cyangwa ukumva umutima uteragura cyane.

-Niba wumva uri kuzungera cyanwag wumva ugiye kwikubita hasi.

-Mu gihe ukorora cyangwa uruka amaraso.

-Niba umuriro wazamutse (hejuru ya 38.5 °C) ndetse ukaba utangiye gushesha urumeza ku ruhu.

-Niba ukunze kuva imyuna kenshi.

-Niba ubona amaraso atangiye kuza no mu bindi bice nk’inkari cyangwa ibyo witumye.

-Niba uri gufata imiti ituma amaraso atavura (nka warfarin cyangwa aspirin)

-Niba warakorewe uburyo bwo kuvura kanseri buzwi nka chemotherapy mu gihe cya vuba.

-Mu gihe urwaye indwara zishobora gutuma amaraso atavura neza nk’indwara zibakira umwijima, impyiko cyangwa indwara yo kuva ntukame.

Ni ngombwa kwihutira kugana ivuriro rikwegereye, mu gihe ugaragaje kimwe muri ibi bimenyetso.

Uko wakwirinda kuva imyuna

-Kuva imyuna kuri bamwe biterwa n’ihindagurika ry’ikirere, mu gihe hashyushye cyane cyangwa hakonje nk’uko twabigarutseho haruguru. Ushobora gukoresha Vaseline ukajya usiga ku mazuru, cyangwa indi miti yoroheje bapuriza mu mazuru mu rwego rwo koroshya imiyoboro yo mu mazuru.

-Irinde kwikorakora no gukoresha ibindi bintu ma mazuru yawe mu buryo bwayangiza.

-Irinde kunywa itabi. Itabi rituma mu mazuru humagara cyane.

-Niba kuva imyuna biterwa n’izindi ndwara yaba umwijima, allergies cyanwag sinezite ni ngombwa gukurikiza inama za muganga mu kwirinda kuva imyuna.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version