Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) gitangaza ko, muri gahunda yo kurandura indwara ya Malaria, bagiye gushyira ingufu mu gukwirakwiza imiti irinda abantu kurumwa n’umubu kuko hari ibyiciro inzitiramibu zonyine zidahagije ngo zibarinde iyo ndwara.

Gushishikariza Abaturarwanda kurara mu nzitiramibu ikoranye umuti ni imwe mu ngamba Leta y’ u Rwanda yashyizemo imbaraga mu rwego rwo guhangana n’indwara ya Malaria.

Cyakora, ngo hari ibyiciro by’Abaturarwanda bidahagije ko inzitiramibu yonyine yabarinda iyi ndwara. Dr. Aimable MBITUYUMUREMYI, Umuyobozi mu Kigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Uyoboa Programe yo kurwanya Malaria yagize ati “Ni ibyiciro byinshi byavuye mu bushakashatsi twakoze umwaka ushize.”

Muri ibyo byiciro avuga ko harimo “Nk’Abamotari; inzego z’umutekano, yaba ari Abasirikare, Abapolisi, Aba DASSO” N’abandi bose ngo bakora akazi kabasaba kurara ijoro cyangwa kuzinduka cyane ku buryo ibyago byo kurumwa n’umubu utera Malaria biba ari byinshi.

Aimable MBITUYUMUREMYI, Umuyobozi mu Kigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Uyoboa Programe yo kurwanya Malaria

Mu rwego rwo gufasha ibyo byiciro kutibasirwa na Malaria, kuri ubu ku isoko hari imiti yirukana imibu izwi mu ndimi z’amahanga nka ‘Repellents’ ku buryo abantu bayisiga ku bice by’umubiri bitageraho imyenda bigatuma umubu utabegera mu gihe cy’amasaha kuva ku munani kuzamura, bitewe n’ubwoko bw’umuti.

Bamwe mu batangiye gukoresha iyo miti bavuga ko ibafasha. Uyu mugabo ukora akazi ko gutwara abantu kuri Moto mu mujyi wa Kigali yagize ati “Urawisiga umubu ukaba utabasha kukwinjira ngo ube wagutera Malaria.”

Mu genzi we yongeraho ko “Kuba baraduhaye inzitiramibu bakaba batuzaniye n’imiti yo kwisiga byabaye byiza kurushaho.”

Iyi ni imiti ariko itarakwirakwira mu bantu benshi ku buryo hari n’abatazi ko ihari. Uyu yagize ati “Ntabwo twaridusanzwe tuwuzi kuko nta bukangurambaga bwa wo.”

RBC ivuga ko igiye gushyira imbaraga mu gukwirakwiza iyi miti mu Baturarwanda. Dr. Aimable MBITUYUMUREMYI, Umuyobozi muri RBC, Uyoboa Programme yo kurwanya Malaria yagize ati ” Muri ibi byiciro byihariye turakorana n’Imiryango itegamiye kuri Leta, Abajyanama b’ubuzima, ku buryo tubasha kugeza iriya miti hafi kandi ku giciro kidahenze.”

Yongeraho ko “Ni igikoresho gishyashya kije kunganira mu kwirukana imibu kuko utarumwe n’umubu byumvikane ko utakugezaho umunwa wa wo ngo ugusigemo twa dukoko twitwa plasmodium.[Udukoko dutera Malaria, tugakwirakwizwa n’umubu w’ingore witwa Anophèle]”

Indwara ya Malaria iracyagaragara mu Rwanda. Nko mu mwaka ushize wa 2021, RBC ivuga ko Abaturarwanda basaga miliyoni imwe banduye iyi ndwara. Muri abo, abasaga ibihumbi 19 barwaye Malaria y’igikatu.

Cyakora iyo ugereranyije no mu myaka 5 yari yabanje, abandura Malaria mu Rwanda bagabanutseho 75%, kuko muri 2016 bari hafi miliyoni enye.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version