Bamwe mubahinzi bo mukarere ka Bugesera, baratangaza ko kuhira imyaka byatumye umusaruro bajyana ku isoko utagabanuka kandi ari mugihe cy’impeshyi.

Urugero ni urw’umushoramari w’umunyamerika witwa Randy Long washinze ikigo Sunripe cy’ubuhinzi bw’umwuga, aho ibyo yejeje abyohereza ku masoko yo mugihugu no hanze yacyo.

Kuri ubu uyu mushoramari akaba yaraguze imirima n’abaturage, aho yashoye amadorari arenga ibihumbi maganabiri ($200) arenga miliyoni magabiri z’amafaranga y’u Rwanda. 

Ahinga ku nkengero z’igishanga cy’Akagera mu mudugudu wa Nyiramatuntu mu Kagari ka Kayumba mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Imipira yuhira imiteja kugeza ikuze

Tuyishimire Jean-Baptiste ni agronome muri icyo kigo cya Sunripe avuga ko bamaze kugura ubutaka burenga hegitari 10.

Yagize ati ” Duhinga imboga n’imbuto zirimo imiteja, urusenda, water mellon, poivron, amashu, inyanya, Concombre, beterave, karoti, ibirungo byitwa basilic, umucyayicyayi na sukuma week”.

Avuga ko banahinga kandi epinari, ibiti bivangwa n’imyaka byitwa Lecena na Caleandra, ibigori, ibiti bitanga imbuto nk’amapapayi na avoka bikanakumira isuri ijya mu gishanga, hakaba kandi horororewe inka eshatu z’ifirizoni n’inkoko zitanga amagi.

Ati ” Muri ibyo bikorwa byose dukoresha abakozi basaga 70 barimo abahoraho nabadahoraho. Muri iki gihe cy’impeshyi ho dukoresha abakozi benshi kuko tuba twihira ijoro n’amanywa”.

Ushinzwe imicungire muri icyo kigo, Macharia William avuga ibikorwa bakoreraho babikuramo amadolari arenga ibihumbi 100 buri mwaka. Arenga ibihumbi 120 by’amafaranga y’u Rwanda.

” Iki kigo cyacu kigisha abaturage ndetse n’amakoperative y’abahinzi, tubahugura guhinga bigezweho ndetse tukabakurikirana umunsi ku munsi kugirango nabo babone umusaruro wibyo bakora”.

Avuga ko nk’urusenda rwoherezwa mu mahanga rwerera amezi atatu, rukamara amezi atandatu rusarurwa inshuro ebyiri buri cyumweru.

Ati” Dusoroma kirogarama zitari munsi ya 800 z’urusenda buri cyumweru.

Imiteja nayo yera mu gihe cy’iminsi 45 ikamara ibyumweru bitatu isarururwa, buri cyumweru hasarurwa kirogarama zirenga 2000″.

Umwe mubakora muri icyo kigo witwa Sinamenye Eugene avuga ko amaze imyaka irenga ine akora muri icyo kigo.

Ati ” Nkorera amafaranga agera ku bihumbi bitatu ku munsi. Nkaba narabashije kwitezimbere, aho naguze ikibanza nubaka inzu, ngura amatungo magufi n’amaremare kuburyo iyo ntaza kubona akazi hano ntari kubigeraho”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko Leta yateganyije amafaranga yo kunganira abaturage bifuza kugura imashini zuhira imyaka, aho bashobora guhabwa 1/2 cy’amafaranga bakeneye yo kugura ibikoresho. Bityo ngo ababyifuza bakaba bakagana bagafashwa.

Inkuru ya Kayiranga Egide

Agronome Baptiste yerekana imirima y’imiteja yenda kwera
Rumwe murusenda bagemura hanze
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version