Kuri uyu wa kane, ibitangazamakuru bya Leta byavuze ko Koreya ya Ruguru yemeje ko ku nshuro ya mbere hagaragaye ubwandu bwa Covid-19,  Perezida Kim Jong Un akaba yarahiye gutsimbura iyi virusi.

Iki gihugu gifite intwaro za kirimbuzi cyashyizeho uburyo bukomeye bwo gukumira icyorezo cya coronavirus ku mipaka ya cyo kuva icyorezo cyakwaduka mu 2020.

Ibiro ntaramakuru by’Abanyakoreya byatangaje ko ibipimo byafashwe ku barwayi bafite umuriro mu murwa mukuru byahujwe na virusi ya Omicron yandura cyane.

Abayobozi bakuru, barimo umukuru w’igihugu , bakoze inama ku ngingo za politiki kugira ngo baganire kuri iki cyorezo batangaza ko bazashyira mu bikorwa gahunda yihutirwa yo kurwanya iyi virusi.

Kim yabwiye abari mu nama ko “intego yari iyo kurandura umuzi w’iyi virus mu gihe gito”, nk’uko KCNA ibitangaza.

Iti: “Yatwijeje ko kubera ko abaturage bafite imyumvire myinshi ya politiki … nta kabuza tuzatsinda vuba cyane  kandi dutsinde gahunda ya Guma mu rugo.”

Kim yasabye ko hashyirwaho ingamba zikomeye zo kugenzura imipaka no gushyira abaturage mu kato, abwira abaturage “guhagarika burundu ikwirakwizwa rya virusi mbi mu turere twabo mu mijyi yose no mu ntara zose z’igihugu”.

KCNA yongeyeho ko ibikorwa byose by’ubucuruzi n’inganda bizategurwa bityo buri gice cy’akazi kikajya ukwacyo kugira ngo virusi idakwirakwizwa.

Abahanga bemeza ko Koreya ya Ruguru itigeze ikingira abantu miliyoni 25, kubera ko yanze inkingo zitangwa n’ishami ry’muryango w’abibumbye ryita k’Ubuzima ku Isi, Ubushinwa n’Uburusiya.

Koreya ya Ruguru ikikijwe n’ibihugu byarwanyije ,cyangwa bigikomeza kurwanya Vurusi ya Omicron.

Mu birori bya gisirikare mu 2020, Kim Jong Un yashimiye abenegihugu n’abasirikare ku bw’ubudahemuka bwa bo mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryatangaje ko kuva ku ya 3 Mutarama 2020 kugeza ku ya 11 Gicurasi uyu mwaka, nta bwandu ntan’abapfuye muri Koreya ya Ruguru.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version