Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko igiciro cya litiro ya lisansi muri Kigali cyabaye 1,460Frw, mu gihe icya litiro ya mazutu ari 1,503Frw. Ibyo biciro bikazatangira kubahirizwa ejo ku itariki 10 Kamena bikageza tariki 31 Nyakanga 2022.


Ibyo biciro ugereranyije n’ibisanzwe byazamutse, kuko litiro ya lisanse i Kigali yari isanzwe ari 1,256Frw mugihe iya mazutu yagurwaga 1,201Frw.

RURA ivuga ko kuva muri, Gicurasi 2021, Leta y’u Rwanda yakomeje gukora ibishoboka birimo no kwigomwa imisoro isanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo hirindwe izamuka rikabije ry’ibiciro byabyo ku isoko ryo mu Rwanda.

Iryo tangazo rigira riti “Kuri iyi nshuro nabwo Leta yigomwe iyo misoro, kugira ngo igiciro cya lisansi aho kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 316, cyiyongereho 101 kuri litiro, naho icya mazutu cyari kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 350 cyiyongereho 135 kuri litiro”.

Leta y’u Rwanda yafashe iki cyemezo mu rwego rwo gukumira ingaruka zashoboraga guturuka ku bwiyongere bukabije bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, bityo zikabangamira umuvuduko ubukungu bw’Igihugu burimo kwiyubaka, nyuma yo gukererezwa n’icyorezo cya Covid-19.

Ibyo biciro byavuguruwe muri gahunda isanzwe aho buri mezi abiri, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bivugururwa, bikajyanishwa n’uko ibiciro byabyo biba bihagaze ku isoko mpuzamahanga.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version