Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hari ibibanza bigera kuri 700 bigiye kwamburwa bene byo bigahabwa abashobora kubyubaka, ndetse ko n’imwe mu mishinga yadindiye yiganjemo ibikorwaremezo izasubukurwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Mu Mujyi wa Kigali hari imishinga imaze igihe itarashyirwa mu bikorwa irimo inyubako zagombaga kujya ahari isoko na gare bya Kimironko mu karere ka Gasabo. 

Hari kandi n’isoko rya Kigarama mu karere ka Kicukiro, rimaze imyaka igera mu 10 ritarubakwa.

Kuri ibi hiyongeraho imihanda yari iteganijwe gushyirwamo kaburimbo nk’uwa Mulindi -Gasogi -Kabuga, Uwa Nzove ujya Gakenke, uwa Mageragere, Umuhanda Birembo-Gasanze n’indi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yagaragaje ko imwe muri iyi mishinga yamaze gukorerwa inyigo ku buryo hateganywa gukora imihanda ya kaburimbo y’ibirometero 70, gusa ngo hari n’imwe mu mishinga yashyizwe mu bibanza byatawe na bene byo ikazegurirwa abandi nk’isoko rya Kigarama mu karere ka Kicukiro.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi bwatangaje ko mu mwaka wa 2020 bwabaruye ibibanza 696 bitubatswe na bene byo nyamara bamwe barahawe n’ibyangombwa byo kubaka. Ikigiye gukorwa ngo ni ugukurikiza itegeko bakabyamburwa cyangwa bigahabwa abashoboye kubyubaka.

Yatanze ibisobanuro ku kibazo gikomeje gufata intera cy’abagenzi birirwa ku mihanda bategereje imodoka zibatwara mu buryo bwa rusange kandi hari abandi barwiyemezamirimo bari bakwiye kwemererwa  kwinjira muri izi serivise.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi abayobozi b’umujyi bagarutse no ku mitangire ya serivisi zijyanye n’ibyangombwa byo kubaka, basobanura ko byorohejwe kubera ikoranabuhanga ku buryo umuturage wese ashobora kwisabira iyi serivise kandi agasubizwa nta rundi rwego anyuzemo.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version